Leta ya Uganda mu gitondo cy’uyu wa 12 Kanama 2021 yoherereje u Rwanda abandi Banyarwanda 32 bari bamaze igihe bafungiweyo, ibanyujije ku mupaka wa Kagitumba.
Aba barimo abagabo 24, abagore batanu n’abana batatu, bakaba bari bafungiwe muri kasho z’urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza, CMI.
Muri uku kwezi, Uganda imaze kohereza Abanyarwanda 68. Abandi ni 23 yohereje tariki ya 6, na 13 yohereje ku wa 10 Kanama 2021.


