Umukunzi wa bwiza.com utashatse ko amazina ye atangazwa arasaba inama ku buzima abayemo butamworoheye, ubwo buzima bugoye ngo bukaba bugiye kumushyira mu mazi abira bityo akaba agisha inama.
Aganira na Bwiza,com n’akababaro kenshi yagize ati “nitwa (….) nakuriye mu buzima bw’akababaro gusa ntabona impuhwe za kibyeyi kuko ababyeyi banjye nababuze nkiri muto gusa nari mfite mukuru wanjye unkunda.

Uwo mukuru wanjye yaje gushyingirwa ashakana n’umugabo ubona ko yiyubashye kandi mwiza,kuko nta handi nari mfite ho kuba nyuma y’uko ashatse ,yanzanye iwe mu rugo maze nkomeza kubaho nk’umwana mu rugo.
Bamfataga neza mu minsi ya mbere bamfasha kwiga kugeza ndangije segonderi ndetse bamfasha gutangira na Kaminuza yigenga kuko ntari banonye amanota ahagije, ubu ndi mu mwaka wa mbere.
Ubu buzima bwiza bwaje kuzamo agatotsi kuko hagati aho ,Mukuru wanjye yaje gufungwa kubera ikibazo cyo mukazi amara mo amezi abiri nyuma ararekurwa ndetse asubira ku kazi kuko yari yagizwe umwere.
Muri icyo gihe ariko yari afunze,mbese kuva yafungwa umugabo we yatangiye kunkorera ubugome ntigeze mukekaho ndetse ntanigeze mwumvana muri iyo myaka yose.
Yatangiye kujya ampamagara mu cyumba cye,akambwira ko ndi mwiza ndetse ko ankunda,akafata ku mabere no ku matako n’ahandi henshi h’ibanga ariko nkamwangira.
Ku munsi wa mbere naketse ko arimo kunkinisha kuko nabonaga yari asanzwe yiyubaha sinabyitaho cyane.
Mu ijoro yatangiye kujya ampamagara kuri telephone kandi turi mu byumba bitandukanye ariko byegeranye,rimwe nkamwitaba ubundi nkanga kumwitaba ndetse nkanayifunga.
Kuva ubwo natangiye kubaho mu buzima bugoye, mwihishahisha kugeza ubwo mukuru wanjye afunguriwe,ariko muri icyo gihe mukuru wanjye yari afunze yajyaga ajya kumusura muri gereza aho yari afungiye akamubwira ko nsigaye musuzugura.
Mukuru wanjye yaje gukeka imvano y’uko ku musuzugura ariko ambajije ndamuhakanira,byateje umutekano muke ariko kuko mukuru wanjye azi ko nta handi najya ntiyabimbwira ahubwo bose bandwara inzika mu ibanga.
Kuva ubwo nsigaye mbura n’amafaranga y’ishuri,nkasiba ibizamini ndetse si nkigira n’ijambo cyangwa ngo ngire icyo nsaba ngihabwe.
Nahindutse umukozi wo murugo ku buryo rimwe na rimwe nsiba amasomo ndi mukazi ko murugo.
Ibyo byose ariko nti byakuyeho ko uwo mugabo wa murumuna wanjye akomeza kunsaba ko turyamana kuburyo kugeza ubu nsa nk’uwahahamutse,ndetse meze nk’uwataye ubwenge.
Bamwe mu nshuti zanjye bagiye bambwira ko abiterwa n’amajipo magufi nambara,cyangwa bimwe bisanzwe byo gukenyera igitenge mvuye nko koga cyangwa ndi mu mirimo yo mu rugo ariko sinabihaye agaciro cyane kuko mbere y’uko mukuru wanjye afungwa narabikoraga ariko ntibitere ikibazo.
None ndagisha inama kucyo nakora,ubu ndibaza nti ese nzemera kuryamana nawe se,wenda nibyo byampa amahoro ndetse akongera kunyishyurira amafaranga y’ishuri? Mbiretse kandi nabwo mbona nta hazaza hanjye kuko naba nshikishije amashuri?
Sinzi kandi niba ikibazo ari iyi myambaro nambara gusa ngorwa n’ikibazo cy’uko ari bene ubu bwoko gusa mfite cyane ko ari we uyingurira,aho ho mbona nta mahitamo mfite,nibaza kandi niba nkwiriye kuhava ngatorongera nkabava mu maso?
Nagishaga inama mwebwe nshuti ndetse namwe basomyi ba Bwiza.com ku cyo nakora.
Inama yawe yamfasha kandi yafasha n’abandi bafite ikibazo nk’icyanjye, murakoze kandi kumfasha ni ugufasha umuryango nyarwanda n’isi yose muri rusange!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


