Minisitiri w’uburezi, Dr Valentine Uwamariya, yibukije abarimu ko uhawe byinshi na we aba asabwa gutanga byinshi, nyuma y’aho bongejwe bamwe kuri 40%, abandi ku 88% ku mishahara yabo. Ministiri Mujawamariya yabwiye RBA ko “…uhawe byinshi asabwa byinshi…tubitezeho (abarimu) umusaruro kandi mwinshi kandi mu gihe gito.” Yakomeje agira ati “Kuzamurira ubushobozi mwarimu bivuze ko nawe azatanga ubumenyi atizigamye, kandi nicyo igihugu gishaka kugira ngo gitere imbere.” Umushahara wazamuwe hafatiwe ku ayari asanzwe ahembwa umwarimu ugitangira akazi, hashingiwe ku mpamyabumenyi ye mu buryo bukurikira, nk’uko minisitiri w’uburezi yabitangaje; A2 yahembwaga 57,639Frw yongejwe 50,849 azajya ahembwa 108,488 Frw Inyongera yahawe kandi abayobozi b’amashuri hamwe n’ababungirije kandi ukazatangira gutangwa muri Kanama 2022. Ni inkuru yashimishije benshi mu barimu bo mu Rwanda bavuga ko n’ubwo bitakemura ibibazo byose bafite ariko ko hari icyo bigiye guhindura mu mibereho yabo.
A1 yahembwaga 136,895Frw yongejwe 54,916 azajya ahembwa 191,811 Frw
A0 yahembwaga 176,189Frw yongejwe 70,195 azajya ahembwa 246,384 Frw

8 Responses
Uhawe byinshi asabwa byinshi- Min. Dr Uwamariya abwira abarimu
Abakontabure bo ndabona batarebweho nkurikije nakazi bakora kuko buriya nagasumbane gakabije cyane hagati ya mwalimu na contabure pe

Imvugo idahwitse ya Dr Uwamariya ntiyabura kwibazwaho. Kuvuga ngo uhawe byinshi nk’aho ibihombi 50 byiyongereye ku mushahara ari umushahara utubutse ni ukwishongora kubabaje. Tekereza umuntu urihirwa na Leta telephone igendanwa ibihumbi 150 avuga ko mwalimu yahawe byinshi yuko umushahara we wageze ku bihumbi 108. We rero agahabwa ibihumbi 150 ya telephone (buri kwezi) n’inzu irenza ibihumbi 500, imodoka n’ibindi byiyongera ku mushahara urenza miliyoni 2. Rwose agatinyuka ati: “Uhawe byinshi…”! Mwaretse kwishongora!