Uhuru avuga ko M23 igomba kubanza yubahiriza imyanzuro yafatiwe i Luanda

Uhuru Kenyatta yaciye amarenga ko atazemera kuganira na M23

Sangiza iyi nkuru

Umuhuza w’Abanyekongo bafitanye amakimbirane ashingiye ku mutekano washyizweho n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Uhuru Kenyatta, yaciye amarenga ko atazemera kuganira n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Perezida w’u Burundi, uwa Angola, uwa RDC na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, tariki ya 23 Ugushyingo 2022 bahuriye i Luanda, bafata imyanzuro irimo gusaba M23 guhagarika imirwano no kuva mu bice iherutse gufata guhera tariki ya 25.

Ku munsi yasabiweho kubahiriza iyi myanzuro, M23 yasohoye itangazo, isobanura ko, nk’ubusanzwe, yemera guhagarika imirwano n’ingabo za Leta ya RDC, ariko ntiyarekure ibice yafashe, ahubwo isaba kuganira na Uhuru Kenyatta nk’umuhuza wa Leta n’imitwe yitwaje intwaro.

Yagize iti: “Umutwe wa M23 urasaba guhura n’umuhuza kugira ngo baganire ku kibazo kiyireba, mu rwego rwo gushaka uko amahoro arambye yagaruka mu gihugu cyacu.”

Uhuru mu kiganiro cyabereye i Nairobi yagiranye na Radio Okapi, yasabwe kugira icyo avuga kuri ubu busabe bwa M23, asubiza ko kuganira na yo ntacyo byaba bitwaye, ariko mu gihe yabanje kubahiriza imyanzuro yafatiwe i Luanda.

Ati: “ Nta kibazo na kimwe dufite cyo kuganira n’imitwe irimo M23 n’indi itari hano uyu munsi. Ariko igomba kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu biganiro by’i Luanda. Turifuza ko imitwe yose y’Abanyekongo yisanga kuri aya meza y’imishyikirano kubera ko ni iy’Abanyekongo.”

Uyu muhuza asabye M23 kubanza kubahiriza imyanzuro yafatiwe i Luanda mu gihe yo idakozwa ibyo kurekura ibice yafashe, aho itanga impungenge z’uko ishobora kuba ibeshywa, bitewe n’uko na mbere y’uko isenyuka mu mwaka 2013, imyanzuro yari yarafashwe Leta ya RDC itigeze iyubahirizwa.

Uhuru avuga ko M23 igomba kubanza yubahiriza imyanzuro yafatiwe i Luanda
Uhuru avuga ko M23 igomba kubanza yubahiriza imyanzuro yafatiwe i Luanda

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Uhuru Kenyatta yaciye amarenga ko atazemera kuganira na M23
    Oya rwose M23 ntizave mubice yafashe. Uhuru Kenyata bigaragara ko nawe afite inyungu muri kongo.

  2. Uhuru Kenyatta yaciye amarenga ko atazemera kuganira na M23
    Oya rwose M23 ntizave mubice yafashe. Uhuru Kenyata bigaragara ko nawe afite inyungu muri kongo.

  3. Uhuru Kenyatta yaciye amarenga ko atazemera kuganira na M23
    HURU ARI GUSHAKA INYUNGU KONGO AHUBWO NATURE BASANE KUKO UBWUMVIKANE BWA KONGO BWARABUZE

  4. Uhuru Kenyatta yaciye amarenga ko atazemera kuganira na M23
    HURU ARI GUSHAKA INYUNGU KONGO AHUBWO NATURE BASANE KUKO UBWUMVIKANE BWA KONGO BWARABUZE

  5. Uhuru Kenyatta yaciye amarenga ko atazemera kuganira na M23
    Ahubwo Kenyatta byaba byiza avuye mu biganiro kuko yatangiye kubogama kubera inyungu.
    Iyo wemeye kuba umuhuza uba ugomba kumva impande zose.
    Buriya hashobora kuba hari ukuri azi yanga guhura nako ngo kutajya ahagaragara.

  6. Uhuru Kenyatta yaciye amarenga ko atazemera kuganira na M23
    Ahubwo Kenyatta byaba byiza avuye mu biganiro kuko yatangiye kubogama kubera inyungu.
    Iyo wemeye kuba umuhuza uba ugomba kumva impande zose.
    Buriya hashobora kuba hari ukuri azi yanga guhura nako ngo kutajya ahagaragara.

  7. Uhuru Kenyatta yaciye amarenga ko atazemera kuganira na M23
    Kuki mushiramumutwe President Uhuru kenyata kandi harihari ba president batatu?

  8. Uhuru Kenyatta yaciye amarenga ko atazemera kuganira na M23
    Kuki mushiramumutwe President Uhuru kenyata kandi harihari ba president batatu?

  9. Uhuru Kenyatta yaciye amarenga ko atazemera kuganira na M23
    EM.23 NISONGEMBERE NDIYITE KUMAGAMBO BAVUGA BAZEMERA IBIGANIRO KUNABI NOKUNEZA

  10. Uhuru Kenyatta yaciye amarenga ko atazemera kuganira na M23
    EM.23 NISONGEMBERE NDIYITE KUMAGAMBO BAVUGA BAZEMERA IBIGANIRO KUNABI NOKUNEZA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *