Perezida wa Kenya uri gucyura igihe, Uhuru Kenyatta, yagiranye ikiganiro na Dr William Ruto ugiye kumusimbura ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Nk’uko Dr Ruto yabisobanuye, ikiganiro cyabayeho cyari cyerekeye amatora y’Umukuru w’Igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko aherutse kuba, ndetse n’ihererekanyabubasha rizabaho hagati yabo.
Muri ubu butumwa yatangaje kuri uyu wa 7 Nzeri 2022, Dr Ruto yagize ati: “Nagiranye ikiganiro cyo kuri telefone na Boss wanjye, Perezida Uhuru Kenyatta. Twaganiriye ku matora ya rusange aherutse kuba n’ihererekanyabubasha nk’uko ritaganywa n’umuco n’ibikorwa byacu bishingira kuri demukarasi.”
Uhuru agiranye ikiganiro na Ruto nyuma y’ubutumwa yahaye Abanyakenya ku wa 5 Nzeri, ubwo urukiko rw’ikirenga rwari rumaze gutangaza umwanzuro kuri aya matora. Icyo gihe yabasezeranyije ko azatanga ububasha mu mahoro nk’uko yabyiyemeje ubwo yarahiriraga kuyobora Kenya.
Ubusanzwe uyu Mukuru w’Igihugu mu gihe cyo kwiyamamaza, yari ashyigikiye Raila Odinga bari mu ihuriro rimwe ry’imitwe ya politiki, Azimio la Umoja. Muri ibi bihe bageze ubwo baterana amagambo, bibutsanya ubwumvikane buke bigeze kugira mu bihe byatambutse.


