Intumwa y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba mu biganiro by’amahoro byo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Uhuru Kenyatta, yamenyesheje Abanyekongo ko hari abashaka kubatandukanya bagamije inyungu zabo.
Ni ijambo yavugiye i Kinshasa kuri uyu wa 13 Ugushyingo, mu gihe agirirayo uruzinduko rugamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
Nk’uko Radio Okapi ibivuga, Uhuru yagize ati: “Bavandimwe namwe bashiki banjye b’Abanyekongo, ngira ngo mbabwire ibi: Hari abaza bashaka kubacamo ibice. Gusa ntibabatanya kubera ko babakunda. Babacamo ibice ku bw’inyungu bashaka mu gihugu cyanyu.”
Uyu munyapolitiki wabaye Perezida wa Kenya yasabye imitwe yitwaje intwaro kuzirambika, kuko ngo nta cyiza cyazo. Ati: “Mumenye ko intwaro zituma habaho gusa inzirakarengane. Ntabwo zishobora kubageza ku iterambere cyangwa ubukire.”
Uruzinduko rwa Uhuru muri RDC rukurikiye urwo Perezida wa Angola n’uwa Guinée Bissau bagiriyeyo mu mpera z’iki cyumweru gishize, na rwo rwari rwerekeye kuri iki kibazo cyagize ingaruka no ku bindi bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari.

8 Responses
Uhuru Kenyatta yamenyesheje Abanyekongo ko hari abashaka kubatanya bagamije inyungu zabo
Ko numva Uhuru atangiye kumbeshya? None se ni ryari Rdc itabayemo intambara? Nonese Koko azaba umuhuza ate kdi numva ashaka kwibonekeza kuri cisekedi!

abeshye ate ntamuntu avuze ahubwo bavuga ibyigondoye imihoro ikarakara none abakongomani bafite inganda zimbunda ababaha imbunda surukundo ahubwo ninyungu zabo

ZIMPA RIYE,IKISE? IZOMBUNDAZABO.

HAMPAHAMEM23 IKWEREKE.