Umugaba Mukuru wungirije w’Igisirikare cya Uganda, (UPDF) Lt Gen Peter Elwelu yashimiye CIC Museveni ukomeza kumugirira icyizere mu kazi ngo ” n’iyo Isi yose yamwanze.” Gen Elwelu yari asanzwe ayobora ingabo za Uganda zirwanira ku butaka nyuma Museveni amugira CDF wungirije. Mu guhererekanya ububasha kwabereye i Mbuya, Gen Elwelu yashimiye Perezida Museveni. Ati ” Ndashimira Perezida Museveni ku bw’icyizere ahora angirira n’igihe isi iba yanyanze.” Gen Elwelu ahora yikeka amabinga ko abatari bake bamwanga bitewe n’igitero cyo kuwa 26 Ugushyingo 2016 yagabye mu Bwami bwa Rwenzururu bwa Mumbele Charles (Omusinga) abagera ku 153 bakahagwa. Elwelu wari Brig Gen Icyo gihe, yayoboye abapolisi n’abasirikare babanje gukozanyaho n’abarinzi ba Mumbele, ategeka ko biroha ibwami, ibintu biradogera. Kuva ubwo hari amakuru ko hari ibintu by’amakaburo bijya bifata Gen Elwelu gusa ni amakuru ataremezwa n’uwo ari wese bireba. Gen Elwelu yari aherutse gutangaza ko yafashe umwanzuro mwiza, mu gihe abandi bamubona nk’inkoramaraso.


