Gufatwa bunyamanswa kw’abimukira bari bakusanyirijwe koherezwa mu Rwanda muri gahunda yashyinguwe na guverinoma nshya y’u Bwongereza, kwashyizwe ahagaragara mu buhamya bwatanzwe n’abakozi bo mu biro by’umutekano w’imbere mu gihugu bugaragaza ko ingufu z’umurengera zakoreshejwe ku bimukira.
Inyandiko z’imbere zagaragarijwe Observer and Liberty Investigates binyuze mu Itegeko ry’ubwisanzure bwo guhabwa amakuru zigaragaza ingero enye zanditswe z’abimukira bagerageje kwigirira nabi nyuma yo gufatwa nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Mail ikomeza ivuga.
Abimukira benshi bagombaga kwimurirwa mu Rwanda ku butegetsi bwa guverinoma yabanjirije iriho y’Aba-conservateurs bafunzwe mu buryo butunguranye, mu gikorwa cyiswe “Operation Vector, yatangijwe iminsi mike mbere y’amatora y’ibanze yo ku itariki ya 2 Gicurasi mu Bwongereza na Wales mu byo abanenga bavuga ko cyari “igikorwa cy’ikinamico rya politiki”.
Ifatwa ryarakomeje kugeza nibura icyumweru mbere y’uko Rishi Sunak atangaza amatora rusange ku itariki ya 22 Gicurasi. Bukeye bwaho yavuze ko nta ndege izahaguruka kugeza nyuma y’amatora yo ku itariki ya 4 Nyakanga. Guverinoma y’Ishyaka ry’Abakozi ryatsinze aya matora yaje gukuraho iyo gahunda.
Raporo zivuga kuri Operation Vector zerekana uburyo abashinzwe abinjira n’abasohoka mu biro by’umutekano w’imbere mu gihugu bakoresheje ingufu z’umurengera inshuro 60 hagati y’itariki ya 30 Mata na 15 Gicurasi, bagatanga incamake idasanzwe ku bitero byo mu museke cyangwa ifungwa ry’abimukira igihe babaga bageze mu kigo biyandikishirizamo.
Muri izo nyandiko kandi harimo n’ubuhamya bw’abakozi bashinzwe umutekano mu kigo cyo gukusanyirizamo abimukira mu mujyi wa Harmondsworth mu burengerazuba bwa Londres busobanura inshuro ebyiri ingufu z’umurengera zakoreshejwe ku bimukira bakomeje gufungwa nyuma y’ibyumweru nyuma y’uko gahunda y’u Rwanda isubitswe.
Guverinoma nshya ishobora kuregwa ikirego cy’indishyi ziri hejuru, mu gihe umuryango uharanira uburenganzira bw’abimukira bafunzwe witegura kurega mu nkiko, ukavuga ko ifungwa ry’abimukira bagera ku 150 guverinoma yashakaga kohereza mu Rwanda ritemewe, binyuranyije na politiki y’ibiro by’umutekano w’imbere mu gihugu.
Raporo zigaragaza ko ibi biro bishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu bimaze kwishyura miliyoni 56.8 z’amapound y’indishyi kubera ifunga rinyuranyije n’amategeko rirenga 2.700 mu myaka itanu mbere yo gufunga abimukira bagombaga kwimurirwa mu Rwanda.
Fran Heathcote, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Imirimo ya Leta n’Ubucuruzi, abanyamuryango baryo barimo abashinzwe abinjira n’abasohoka, yavuze ko ihuriro “ryarwanyije gahunda y’u Rwanda kuva mu ntangiriro kuko twari tuzi ko atari ubumuntu kandi ko bidashoboka”.
Yongeyeho ati: “Ikiduhangayikishije kandi ni uko bishoboka ko Rishi Sunak yari azi neza ko gahunda y’u Rwanda ari impfabusa kandi izatera ibibazo abantu ku giti cyabo ariko akomeza kubisunika mbere y’amatora rusange kugira ngo atange igitekerezo cya politiki.”
Abakangurambaga bavuga ko izindi ngaruka ku mubiri no mu mutwe zishobora guterwa na gahunda na minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Yvette Cooper, yo kongera umubare w’abirukanwa hagamijwe kwirukana ibihumbi by’abimukira n’abasaba ubuhungiro babwimwe mu mpera z’umwaka.
Mu ngamba yatangaje mu kwezi gushize harimo kohereza abantu babarirwa mu magana bashinzwe umutekano kugira ngo basuzume dosiye zabo kandi bakomeze gahunda yasizwe n’Aba-Conservateurs yo gufungura ibigo bibiri bizajya binyuzwamo abinjiye mu gihugu mu buryo butemewe. Steve Smith, umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ryita ku mpunzi Care4Calais, yatangaje ko imigambi y’Ishyaka ry’Abakozi “isobanura gusa kwiheba”.
Umwe mu bashinzwe kubahiriza amategeko yanditse avuga ko yagize icyo akora kugira ngo abuze umugabo guhambira ikote mu ijosi mu gihe “yatakaga kandi arira” inyuma mu modoka yari imujyanye muri gereza. Mu zindi ngero ebyiri, abapolisi basobanuye ko bagiye bafata imfungwa zikubita imitwe ku byuma by’imodoka ziba zibatwaye basa nk’abashaka kwiyahura, mu gihe uwa gatatu yambitswe amapingu nyuma yo gukubita umutwe ku idirishya.
Ku itariki ya 29 Mata, umunsi wa mbere w’ifatwa, umupolisi yatangaje ko yakubise usaba ubuhungiro akoresheje ubuhanga bw’imikino njyarugamba, amukubita hasi nyuma yo kugerageza gutoroka ajyanwa mu modoka y’imfungwa.
Nyuma y’ibyumweru bibiri, undi mu ofisiye yanditse avuga ko yakoresheje uburyo bwo gukomeretsa ukuboko ku muntu utishoboye wanze ko bamubohesha amapingu nyuma yo kwitaba ku kigo abimukira bibarurizamo.
Izi nyandiko zitanga kandi ishusho yerekana uburyo ibintu bikomeje gufata intera muri iki kigo cya Harmondsworth, aho abagenzuzi baherutse kuvuga ko ibintu ari bibi cyane kurusha ibindi babonye.


