UK: Bamwe mu bimukira bari kwibabaza, umwe yashatse kwiyahura hirindwa koherezwa mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Imiryango itanga ubufasha ku babaye; Croix Rouge na Refugee Council bivuga ko gutinya koherezwa byatumye bamwe mu basaba ubuhungiro bakora ibikorwa byo kwibabaza, kandi umwe yagerageje kwiyahura.

Iyi miryango ivuga ko benshi mu basaba ubuhungiro bageze mu Bwongereza ubu barimo kwihisha batinya koherezwa mu Rwanda nk’uko BBC ibitangaza.

U Rwanda n’Ubwongereza basinyanye amasezerano yemezaabimukira binjiye mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko bashobora koherezwa gutuzwa mu Rwanda.

Hari ibirego bimaze kugezwa mu bucamanza bw’icyo gihugu birwanya uyu mugambi w’ibihugu byombi, ndetse bisa n’ibyakerereje ishyirwa mu bikorwa ryawo. Ni umugambi utaravuzweho rumwe ariko ibihugu byombi bikavuga ko ari mwiza.

Imiryango myinshi ifasha yanenze leta y’Ubwongereza kugambirira kwikuraho inshingano zo gufasha abahahungiye.

Ibiro bya minisitiri w’ubutegetsi w’Ubwongereza i London bivuga ko bikora ibishoboka byose mu kurwanya kwibabaza no kwiyahura.

Ibi biro bivuga ko byizeye ko kohereza mu Rwanda abo bimukira batemewe n’amategeko bizaca intege abakora ubucuruzi bwo kwambutsa abantu.

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yanenze Ubwongereza guha umutwaro “igihugu gikennye kurushaho” no kwihunza inshingano ku mpunzi.

Leta y’u Rwanda ivuga ko yemeye aya masezerano nk’igikorwa cyo “gufasha gukemura ikibazo cyananiranye” cy’abimukira.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. UK: Bamwe mu bimukira bari kwibabaza, umwe yashatse kwiyahura hirindwa koherezwa mu Rwanda
    Niba abantu bamwe batangiye gushaka kwiyahura cyangwa kwiyambura ubuzima kubera ko bagiye koherezwa mu Rwanda, byaba byiza ariya masezerano ahagaritswe kuko u Rwanda rugamije gukiza ubuzima bw,abantu rutagamije kububambura. Icyo u Rwanda ruharanira ni uko abantu babaho, bakagira ubuzima bwiza, Ubwongereza icyo bugomba kucyumva.

  2. UK: Bamwe mu bimukira bari kwibabaza, umwe yashatse kwiyahura hirindwa koherezwa mu Rwanda
    Niba abantu bamwe batangiye gushaka kwiyahura cyangwa kwiyambura ubuzima kubera ko bagiye koherezwa mu Rwanda, byaba byiza ariya masezerano ahagaritswe kuko u Rwanda rugamije gukiza ubuzima bw,abantu rutagamije kububambura. Icyo u Rwanda ruharanira ni uko abantu babaho, bakagira ubuzima bwiza, Ubwongereza icyo bugomba kucyumva.

  3. UK: Bamwe mu bimukira bari kwibabaza, umwe yashatse kwiyahura hirindwa koherezwa mu Rwanda
    Niba abantu bamwe batangiye gushaka kwiyahura cyangwa kwiyambura ubuzima kubera ko bagiye koherezwa mu Rwanda, byaba byiza ariya masezerano ahagaritswe kuko u Rwanda rugamije gukiza ubuzima bw,abantu rutagamije kububambura. Icyo u Rwanda ruharanira ni uko abantu babaho, bakagira ubuzima bwiza, Ubwongereza icyo bugomba kucyumva.

  4. UK: Bamwe mu bimukira bari kwibabaza, umwe yashatse kwiyahura hirindwa koherezwa mu Rwanda
    Niba abantu bamwe batangiye gushaka kwiyahura cyangwa kwiyambura ubuzima kubera ko bagiye koherezwa mu Rwanda, byaba byiza ariya masezerano ahagaritswe kuko u Rwanda rugamije gukiza ubuzima bw,abantu rutagamije kububambura. Icyo u Rwanda ruharanira ni uko abantu babaho, bakagira ubuzima bwiza, Ubwongereza icyo bugomba kucyumva.

  5. UK: Bamwe mu bimukira bari kwibabaza, umwe yashatse kwiyahura hirindwa koherezwa mu Rwanda
    Ibyo umunyamahanga wa onion yatangaje nanjye ndemenya nawe ababimukira numutwaro mugihugu batwe abenegihugu tubayeho nabi none ababimukira bobarabaho gute?

  6. UK: Bamwe mu bimukira bari kwibabaza, umwe yashatse kwiyahura hirindwa koherezwa mu Rwanda
    Ibyo umunyamahanga wa onion yatangaje nanjye ndemenya nawe ababimukira numutwaro mugihugu batwe abenegihugu tubayeho nabi none ababimukira bobarabaho gute?

  7. UK: Bamwe mu bimukira bari kwibabaza, umwe yashatse kwiyahura hirindwa koherezwa mu Rwanda
    Ibyo umunyamahanga wa onion yatangaje nanjye ndemenya nawe ababimukira numutwaro mugihugu batwe abenegihugu tubayeho nabi none ababimukira bobarabaho gute?

  8. UK: Bamwe mu bimukira bari kwibabaza, umwe yashatse kwiyahura hirindwa koherezwa mu Rwanda
    Ibyo umunyamahanga wa onion yatangaje nanjye ndemenya nawe ababimukira numutwaro mugihugu batwe abenegihugu tubayeho nabi none ababimukira bobarabaho gute?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *