Hari abantu bagera aho batakaza icyizere mu rukundo kubera gucibwa inyuma, gutandukana n’abo bakundaga cyangwa guhora bahura n’ibibazo mu mibanire yabo. Ibi bishobora gutuma umuntu yumva ko urukundo nyakuri rutakibaho.
Urubuga BetterHelp, mu nyandiko yasuzumwe n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe, rugaragaza ko ibikomere byo mu rukundo bishobora guhindura uko umuntu abona imibanire n’abandi, bikamugora kongera kwizera ko ashobora kugira umubano mwiza.
Icyakora, gutakaza icyizere mu rukundo si indwara ubwayo. Iyo ibi bitekerezo biherekejwe n’agahinda gakabije cyangwa bikagira ingaruka ku mibereho ya buri munsi, kugisha inama inzobere mu buzima bwo mu mutwe bishobora gufasha umuntu gusobanukirwa n’amarangamutima ye no kongera kwiyubaka.
Mu byo umuntu ashobora gukora harimo kuganira n’abo yizera, gufata umwanya wo kwisuzuma, kwandika ibitekerezo bye no gushaka ubufasha bw’inzobere.
BetterHelp inagaragaza ko urukundo rwiza rutagarukira ku byishimo gusa, ahubwo rushingira ku kubahana, kwizerana, kwita ku bandi no gushyigikirana mu bihe byiza n’ibigoye.
Nubwo ibikomere byo mu rukundo bishobora gutuma umuntu arutakarizamo icyizere, ntibivuze ko urukundo rutakibaho cyangwa ko atazongera kubaka umubano mwiza.


