Nubwo Abanyarwanda batari basangiye ubwoko bw’imiryango migari cyangwa se ubw’inzu,ntibyababujije kubana neza no gusangira ubutegetsi.Kuko n’ubundi wasangaga bakomoka mu muryango umwe wa Gihanga cyahanze u Rwanda. Ibyo byatumaga ufite icyo arusha undi akimuha ,ugaragaje ubutwari mu butegetsi akabuhabwa ,uw’intwari ku rugamba agahabwa impeta y’umudende cyangwa se impotore, uwacanye uruti akagabirwa amashyo y’inka ,imisozi n’abagaragu,uwaheze mu bworo agahabwa inka y’umuriro agatangira korora, nawe akagwiza ubutunzi,maze bose bagahuriza ku ntego imwe yo kurinda ubusugire bw’igihugu,kucyagura no kwita k’ uburumuke b’Abantu n’amatungo.
Uwitwa PADIRI LEON DELMAS yakoze ubushakashatsi ku moko y’abatware b’u Rwanda mu mwaka w’1948 (Abashefu 52 n’Abasushefu 625) yagaragaje imibare ikurikira ijyanye no gusangira ubutegetsi kw’Abanyarwanda:
- ABANYIGINYA 276
- ABEGA 113
- ABATSOBE 60
- ABASHAMBO 52
- ABAGESERA B’ABAZIRANKENDE 41
- ABAZIGABA 32
- ABASINGA 32
- ABACYABA 21
- ABAKONO 13
- ABAHA 13
- ABAHONGODO 5
- ABABANDA 5
- ABASYETE 5
- ABASHINGO 4
15.ABONGERA 1
- ABATSIBURA 1
- ABUNGURA 1
- ABASHI 1
- ABISHIGATWA 1
Bose hamwe = 677
Iyi mibare igaragaza ko amoko yasangiraga ubutegetsi bitewe nuko umubare wabo ungana n’amaboko bafite mu gihugu.Ibi kandi ntibyadutangaza kuko no mu gihe bita icya Demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi, Ishyaka rifite abayoboke benshi, niryo rigira amajwi, bityo rikegukana imyanya myinshi mu butegtsi.Aha bikaba bigaragara ko mu kugabana ubutegetsi bagiye bafata n’amoko bazanyweho iminyago (Abashi bagenganga Ingoma yo ku Ijwi) batibagiwe n’amoko y’inzu (Abasyete n’Abashigatwa).
Ikindi kigaragara hano, nuko Abanyiginya aribo bari benshi kuko n’ubusanzwe aribo bari basanganywe ingoma, Abega bakabakurikira kuko aribo basangiraga ubutegetsi bakavamo Abagabekazi, Abatsobe nabo bazagamo mu bafite imyanya myinshi kuko aribo bakundaga kuvamo Abiru , akaba aribo bari bafite n’uburenganzira bwo gutanga abatabazi “Bamenaga amaraso yabo “ kugirango u Rwanda rwigarurire amahanga. Gakondo yabo niyo yabazwaga umuganura n’abahinzi bawo.
Ikindi Abanyarwanda bakunze gutsitsuraniraho, ni ikibazo kijyanye n’ubuhake. Ubuhake niko kari akazi ko ha mbere, kandi ntabwo bwari bwihariwe n’abantu bamwe nkuko babivuga, ahubwo uwabaga atunze wese yashakaga abakozi bo kumufasha mu mirimo ye iyi n’iyi ibyo akaba aribyo bitaga “UBUHAKE”. Umuhutu wihuturaga akava mu buhutu akajya mu bututsi akaba umutunzi nk’abandi ,nawe yarahakaga.Umutwa wamenyaga ubwenge akajyana n’abandi mu iterambere rijyanye n’igihe ,nawe yaratungaga akareka kuba insuzugurwa ,nawe agatanga ubuhake (urugero ni nka Busyete).
Umututsi wacungaga nabi ibyo yagabiwe ,cyangwa se akanyagwa kubera makosa ye ,nawe yarakenaga akajya guhakwa nk’abandi bose.Iki kikaba ari ikigaragaza ko Abanyarwanda basaranganyaga ubutunzi bafite uko bwanganaga kose.Ukize akazamura umukene akoresheje inzira twakwita iyo kumuha akazi yitwa” ubuhake”, kandi ntawimwaga akazi k’ubuhake ,uwashakaga guhakirwa ubutunzi wese (Inka n’imyaka ) yabonaga aho ahakwa kandi agahakwa ku wo ashaka , yaba umwami, yaba umutware cyangwa se izindi Mfura ziri mu Gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

24 Responses
Uko amoko 19 y’Abanyarwanda yasangiraga ubutegetsi
Muraho! , Nagiragango nkuko musanzwe mudusangiza amateka y’urwanda.
Muzatuganirire mudasobanurire amateka yabanyarwanda bitwaga ‘’ Abagaja’’ ndetese n’uwobaturukagaho naho bari batuye.
Murakoze!

Muraho neza:muzadufashe mudusobanurire kubanyarwanda bitwaga :ABAJONGI.muzatubwire ahobakomoka ndetse nuwo bakomokaho.
murakoze!

Muraho neza muzamfashe kumenya abega nibyiciro barimo abega baba naba urugero nk’abagesera babazirankende munsobsnurire ikijyanye nabega cyose
Murakoze

Muzatubwire ku #Barihira ni bantu ki, bakoma nde?

Ntabwoko bwako bwabanyiginya bubaho ikibaho ninzu y’abanyiginya(yavagamo abami)ariko ubwoko n’abatsobe.

mwiriwe kwiga amateka nibyiza gusa muzambwire izina abaguyane aho byaturutse kuko bavuga ababanda ubundi abaguyane muzansobanurire aho byavuye

Muraho neza muzadufashe mutubwire amateka ya ABAHONDOGO
batandukanye gute na ABAGESERA murakeze

nasomye iyi nkuru kumateka yabanyarwanda , nifuzaga number ya Nyirimanzi ukunda kuganira kumateka yabanyarwanda .
uwayigira yayimpa . kuri 0788304820.
murakoze