Robert Ssentamu Kyagulanyi, umuhanzi wahindutse umufepite akamenyekana nka Bobi Wine, yahawe ubufasha bw’amafaranga n’abajenerali bakomeye mu girikare cya Uganda ubwo yiyamamarizaga kuba umudepite, birangira abatengushye.
Amakuru yagiye ahagaragara avuga ko ubwo Bobi Wine yashakaga guhagararira agace ka Kyaddondo mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, yiyambaje abajenerali batatu kugirira ngo bamuhe ubufasha bw’amafaranga yari gukoresha yiyamamaza.
Abo ni Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’umunyanama we wihariye, Gen. Salim Saleh usanzwe ari murumuna wa Museveni na Gen. Kale Kayihura wahoze ayobora Polisi ya Uganda.
Icyo gihe ngo Bobi Wine yabemeje buryo ki azakorana n’ishyaka NRM rya Museveni, mu gihe yari kuba atorewe kujya mu nteko.
Icyo give kandi ngo Bobi Wine yegereye Dr Kiiza Besigye, mu rwego rwo kumutereta amusaba ko ishyaka rye rya FDC ritatanga umukandida.
Mu ncuro nyinshi Besigye na Bobi Wine bahuye, ngo Besigye yamubwiye ko ubusabe bwe nta wundi wabwemera uretse ubuyobozi bw’ishyaka.
Ngo byarangiye ishyaka FDC ryimye amahirwe Bobi Wine, ahubwo ritanga Apollo Kantinti nk’umukandida waryo.
Byabaye ngombwa ko Bobi Wine akoresha umuziki we nk’inzira yamufashije kwinjira mu nteko.
Amakuru avuga ko ubwo FDC yari imaze kwanga guha amahirwe Bobi Wine, ari bwo yiyambaje Muhoozi, Saleh na Kayihura.
Uwahaye amakuru ChimpReports dukesha iyi nkuru, yavuze ko Bobi Wine yatanze isezerano ryo gukorana na NRM. Ari” Yari yarakoranye na Kayihura mu bikorwa bya community Policing, mu buryo abajenerali nta mpamvu yo kumushidikanyaho bagize.”
Icyo kinyamakuru kifuje kuvugana na Bobi Wine ngo agiye ayo makuru by’imvaho, gisanga terefoni ye itari ku murongo.
Yaba Davie ugenga Bobi Wine (Manager we) cyangwa Joel Senyonyi usanzwe avugira agatsiko ‘People Power’ kayobowe na Bobi Wine, nta washatse kugira icyo atangaza kuri ariya makuru.
Amakuru y’uko Bobi Wine yaba yarahawe amafaranga na Muhoozi, yagiye hanze nyuma y’igihe gito uriya mudepite yanze ubusabe bwa Muhoozi wari wifuje ko bicarana bakaganira.
Gen. Muhoozi abinyujije kuri Twitter ye mu minsi ishize, yari yavuze ko abamushyigikiye bamaze igihe bamusaba guhura na Bobi Wine bakaganira, avuga ko nta kibi kiri mu kuganira na we ngo kuko n’ubundi bahoze ari incuti.
Icyo gihe yagize ati”ati” Benshi mubanshigikiye bari kunsaba ngo nicarane n’umuvandimwe wanjye Bobi Wine tuganire. Nta kibazo mfite cyo kuvugana na we, kuko twavuganaga mu bihe byashize kandi turi incuti. Ndagira urubyiruko inama yo kutarutisha intambara amahoro.”
Bobi Wine yamusubije ko nta kibazo kiri mu kwicarana na we, ariko ko byabaho mu gihe we na se Museveni baba bahagaritse”ibikorwa byagize abenshi imgubyi, abapfakazi abandi bagamorerwa iyicarubozo.”
Bobi Wine yongeyeho ati” mwubahirize uburenganzira bwa muntu kandi mwubahe amategeko. Abafite ukwishyira ukizana ni bo baganira. Nimunkure inkweto ku gakanu maze mbone ijwi ryo kubavugisha.”
Muhoozi ntacyo arongera gutangaza kuri ariya magambo aremereye.
Bobi Wine si we wa mbere bivuzwe ko yafashijwe n’ubutegetsi bwa Uganda atavugana na bwo, kuko Suleiman Kidandala usanzwe ari umuyobozi wungirije wa Kampala yafashwe amashusho asaba amafaranga Gen. Kale Kayihura.



2 Responses
Uko Bobi Wine yahenze ubwenge Gen. Muhoozi, Salim Saleh na Kayihura bikarangira abihindutse
Iyi myandikire ugerageze kuyikosora bwana we
Uko Bobi Wine yahenze ubwenge Gen. Muhoozi, Salim Saleh na Kayihura bikarangira abihindutse
Iyi myandikire ugerageze kuyikosora bwana we