Uko byifashe i Nyamagabe nyuma y’igitero cyahitanye bane, kigasiga inkomere

Sangiza iyi nkuru

Nyuma  y’aho abantu bataramenyekana bagabye igitero mu Murenge wa Kitabi i Nyamagabe bagatwika  imodoka eshatu, bakica abantu babiri bagasiga inkomere umunani nyuma ebyiri muri zo zikaza gupfa; kuva kuwa Mbere w’iki cyumweru imodoka zitwara abagenzi ziragenda muri aka gace nta kibazo bitandukanye n’umunsi wabanje.

Umunyamakuru wa VOA uri muri aka gace avuga ko imodoka ziva i Kigali zica muri Nyungwe zijya mu bindi bice by’igihugu zirimo kugenda  bitandukanye no mu yindi minsi yari yabanje.

Ati “ Kuri uyu wa Mbere imodoka zitwara abagenzi zongeye guca muri Nyungwe. Ntitwabonye umugenzi uvuye I Kigali  anyuze muri Nyungwe gusa amajanse atwara abagenzi hano i Kamembe ari kugurisha amatike. Bitandukanye n’ejo[Ku Cyumweru] aho abagenzi byasabaga ko baca za Kibuye. Bamwbiye ko baba abagenda cyangwa abavayo [abanyuze muri Nyungwe] bagiye nta kibazo.”

Uyu munyamakuru yatangaje ko imirimo ya buri munsi y’abaturage yakomeje nk’uko bisanzwe nk’uko yabitangarijwe n’umwe mu baturage bo mu Murenge wa Kitabi ari nawo wabereyemo igitero.

Ati “ Yambwiye ko[ umuturage]  abaturage bagiye mu mirimo yabo nk’uko bisanzwe, abajya mu mirima bajya guhinga, abajya mu byayi, abashyiraho amatara ku muhanda nabo bakomeje imirimo yabo.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Uyu kandi yatangaje ko nta makuru afite ku bikorwa bya gisirikare byaba biri kubera mu ishyamba rya Nyungwe ariko itangazo

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo Bwiza.com yabonye  rivuga ko nyuma y’igitero cyagabwe mu Murenge wa Kitabi, Ingabo z’u Rwanda zakurikiranye  abagizi ba nabi  bakigizemo uruhare zikabicamo abantu batatu abandi bagahungira i Burundi.

https://bwiza.com/2018/12/18/batatu-mu-bagabye-igitero-i-nyamagabe-bishwe-ningabo-zu-rwanda/

Iri tangazo rivuga kandi ko Ingabo zarokoye abaturage bari baburiye muri kiriya gitero.

Iki gitero cyo ku wa Gatandatu cyabaye ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 15. Ingabo z’u Rwanda zaje gutangaza ko zakurikiranye abakigizemo uruhare ndetse zinizeza umutekano usesuye kuri rubanda rwari rumaze gukangarana.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *