drgb.jpg

Uko Didier Drogba yigeze guhagarika intambara yari imaze igihe muri Côte d’Ivoire

Sangiza iyi nkuru

Côte d’Ivoire ni igihugu kiri mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umugabane wa Afurika, kikaba iwabo w’ibyamamare mu mupira w’amaguru birimo: Yaya Touré, Kolo Touré, Emmanuel Eboué, Didier Zokora na Didier Drogba wanditse amateka mu ikipe y’igihugu na Chelsea mu Bwongereza.

Iki gihugu cyigeze gushegeshwa n’intambara ishingiye ku makimbirane y’abaturage bo mu majyepfo bari baharagariwe na Perezida Laurent Gbagbo n’abo mu majyaruguru bari bahagarariwe n’inyeshyamba za New Forces of Ivory Coast zari ziyobowe na Guillaume Soro.

Nk’uko BBC ibivuga, ibibazo byatangiye tariki ya 19 Nzeri 2000 ubwo inyeshyamba za Soro zatangiraga kugaba ibitero mu mijyi itandukanye igize Côte d’Ivoire, intambara igenda ifata indi intera uko imyaka yagendaga itambuka.

Iki gitangazamakuru kivuga ko intambara yabaye nk’ihagaze mu mwaka w’2004, ariko bigeze mu 2005 yongera kubura. CNN ivuga ko kugeza mu Kwakira 2005, iyi ntambara yari imaze kugwamo abagera ku 4000, abarenga miliyoni imwe bamaze kuvanwa mu byabo.

Mu bahunze iyi ntambara, harimo Sebastian Gnahore wari umukinnyi w’umupira w’amaguru. Yabwiye BBC uko yari ahangayikiye umuryango we yasize muri iki gihugu, ati: “Byari biteye ubwoba. Ubwo nahamagaye umukobwa wanjye, numvise amasasu hanze. Bose bihishe munzi y’igitanda mu gihe cy’iminsi ine, bagasohokamo gusa ari uko bagiye gushaka ibiryo. Icyo nahoraga ntekereza ni ukumenya niba umuryango wanjye umeze neza. Ni wo muhangayiko nagiraga buri gitondo.”

Drogba yashenguwe n’ibyaberaga mu gihugu

Didier Drogba yashenguwe bikomeye n’intambara yari ikomeje gufata intera muri Côte d’Ivoire, ubwo yibukaga ubwiza iki gihugu cyari gifite, imibereho y’abaturage yari myiza ndetse n’ubumwe bari bafite mbere y’umwaka w’2002.

Drogba watangiye gukinira Chelsea mu 2004, yigeze kubwira Al Jazeera ati: “Navuye muri Côte d’Ivoire hateye hatya: yari nziza, imihanda yaho yari iteye ubwuzu, hose hari hatoshye kandi abaturage bari bishimye. Ubwo nagarukaga nyuma y’imyaka mike, nabonye ibintu byarahindutse cyane. Icyo gihe natangiye kwibaza ibibazo.”

Ibibazo uyu mukinnyi yatangiye kwibaza ni ibyo kunga abashyamiranye muri Côte d’Ivoire, akabasaba guhagarika intambara. Yabonaga amakimbirane hagati y’abo mu majyepfo no mu majyaruguru adakwiye, mu gihe abakinnyi b’ikipe y’igihugu babasha gukinana bahuje intego, kandi bakomoka mu mpande zombi.

Aho agakiza k’abaturage ba Côte d’Ivoire kashingiye

Umunsi mwiza kuri Drogba, abakinnyi bagenzi be n’abaturage ba Côte d’Ivoire utazibagirana mu mateka ni tariki ya 8 Ukwakira 2005 ubwo iyi kipe y’igihugu yacakiranaga na Sudan mu irushanwa ryo gushaka itike y’iry’igikombe cy’Isi ryagombaga kuba mu 2006.

Uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Omdurman yarimo abafana babarirwa mu 20,000, utangira saa kumi z’umugoroba. Côte d’Ivoire yari yitabaje abakinnyi 11 barimo Drogba, Boubacar Barry, Eboué, Kolo Touré, Abdoulaye Meïté, Blaise Kouassi, Zokora, Gilles Yapi-Yapo, Kanga Akalé, Abdoulaye Djiré na Aruna Dindane.

Uwo munsi icyizere cyo gukatisha itike cyari gisa n’icyayoyotse kuri Côte d’Ivoire, nyuma yo gutsindwa na Cameroun ubugira kabiri. Ku kabi n’akeza, yo yagombaga gutsinda Sudan, ahasigaye igategereza kureba Cameroun inganya na Misiri; imikino yombi yaberaga rimwe.

Côte d’Ivoire yaje gutsinda Sudan ibitego 3 birimo icyatsinzwe na Akalé ku munota wa 22 ndetse na bibiri byatsinzwe na Dindane; ku munota wa 51 n’uwa 73. Sudan yo yatsinze kimwe cy’impozamarira cya Haytham Tambai ku munota wa 89. Nk’uko yabyifuzaga, Cameroun nayo yaje kunganya na Misiri igitego 1-1, biyiha amahirwe yo gukatisha itike y’irushanwa ry’igikombe cy’Isi.

drgb.jpg

Ijambo rya Drogba ryacunguye abaturage

Ubwo Côte d’Ivoire yari imaze gutsinda Sudan 3-1 na Cameroun inganyije na Misiri 1-1, abaturage bose ; baba abo mu majyaruguru y’igihugu n’abo mu majyepfo barimo n’inyeshyamba zari mu gace ka Bouake zafataga nk’umurwa mukuru wazo, babyinnye intsinzi.

Muri uwo mwanya, Drogba na bagenzi be bari bageze mu rwambariro rwa Sitade Omdurman bahatigishije kubera ibyishimo, babyina bafatanye ku ntugu, maze bahamagara itangazamakuru.

Drogba yafashe insakazamajwi (micro) ajya imbere y’imfatashusho (camera)maze ahamagara ati: “Bagabo namwe bagore ba Côte d’Ivoire, abo mu majyaruguru, mu majyepfo, hagati no mu burengerazuba. Uyu munsi twerekanye ko twese twabana, tugakinira hamwe duhuje umugambi, wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.”

Yakomeje ati: “Twabasezeranyije ko kwizihirwa kwakunga abantu, uyu munsi tubinginze dupfukamye.” Icyo gihe abakinnyi bose bahise bapfukama, maze akomeza ati: “Igihugu kimwe cya Afurika gifite abaherwe benshi ntabwo gikwiye kujya mu ntambara. Turabingize, nimurambike intwaro zanyu, habe amatora. Turashaka kwishima, rero nimuhagarike kurasa imbunda zanyu.”

Abari muri Côte d’Ivoire bavuga ko nyuma y’iri jambo nta sasu ryongeye kuvuga, ahubwo icyariho ari ukubyina insinzi, abantu banywa basabana mu buryo bwose bushoboka.

Nyuma yo kubona impinduka zitewe n’ijambo rye, Drogba yabwiye Al Jazeera ko byari birambiranye kujya mu kibuga, bakazengurukwa n’ibitwaro biremereye mu gihe hari umunyacyubahiro witabiriye uwo mukino. Ati: “Mo imbere, twashakaga ko byose bihagarara. Mu gihe ukina, uzengurutswe na za roketi (rocket-launchers)…yego ni umutekano wa Perezida ariko uri gukina hose zihari. Twifuzaga kongera gukinira mu mwuka utuje. Rero ubwo nyuma y’umukino, umwe yanyongereye ambwira ko ari cyo gihe ngo dutange ubutumwa. Ubwo rero twahise dutungurana.”

Kubera ijambo rya Drogba, Perezida Gbagbo na Soro mu ntangiriro 2007 basinye amasezerano y’amahoro, batangaza ku mugaragaro ko intambara irangiye ndetse bemereanya ko hagiye gutegurwa amatora y’Umukuru w’Igihugu. Gusa byageze mu 2010 amatora ataraba, intambara yongera kwaduka.

Drogba wari wakoze ibishoboka ngo abaturage babane mu mahoro, yasezeye ku mupira w’amaguru mu mwaka w’2018 ubwo yakiniraga Phoenix Rising yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Chelsea ni yo kipe yamazemo igihe kirekire kuko yayikiniye kuva mu 2004 kugeza mu 2012, arongera ayikinira kuva mu 2015 kugeza mu 2016 ; ayitsindira ibitego104 mu mikino 254.

drog.jpg

Amafoto: BBC

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *