Mu 1991 ubwo Urugamba rwo kubohoza u Rwanda rwari rurimo gutangira, Perezida Habyarimana ngo yaba yaracuze umugambi wo guhitana uwari umuyobozi wa RPA, Perezida w’u Rwanda muri iki gihe, akoresheje uburozi ariko uwari woherejwe kubikora afatwa atarabigeraho.
Ibi Perezida Kagame yabitangarije umunyamakuru Sam Mukalazi w’Umugande muri Gashyantare 1992 ubwo urugamba rwari rurimbanyije muri bimwe mu birindiro bya RPA muri Muvumba mu Rwanda.
Hari hashize umwaka urenga Abanyarwanda bahoze ari impunzi bibumbiye muri RPF/RPA batangije urugamba rwo kubohoza u Rwanda ku itariki ya 01 Ukwakira 1990.
Icyo gihe Paul Kagame yabwiye umunyamakuru Mukalazi ko muri icyo gihe urugamba rwari rukomeye ingabo za leta zirusha ingufu zo mu kirere inyeshyamba zibasha kwicamo nyinshi zirimo n’abari abayobozi bazo.
Yavuze ko ingabo za RPA zacitse intege ndetse zigatakaza morale kubera kubura bagenzi bazo benshi mu itangira ry’urugamba.
Kagame icyo gihe wari muri Amerika byabaye ngombwa ko afata iyihuse ata amasomo ye agaruka gusimbura Major. Gen. Fred Rwigema wari wiciwe ku rugamba.
Muri icyo kiganiro kandi Kagame yabwiye umunyamakuru ko yiyemeje gusubiza ku murongo abarwanyi kandi ko byari bitangiye gutanga umusaruro nk’aho bari bamaze kwigarurira ibirometero byinshi imbere mu gihugu kuva za Kagitumba kugeza mu Ruhengeri.
Icyo gihe yagize ati “Hariho igice kinini muri iki gice umwanzi adashobora gutinyuka gukandagiramo ”.
Kagame yavuze ko intsinzi nyinshi kandi zikomeye mu rugamba zagezweho mu 1992 muri Butaro guhera ku itariki ya 23 Mutarama gukomeza mu minsi icumi nk’uko iyi nkuru dukesha Taarifa ikomeza ivuga.
Ati “ Twateye ibirindiro by’umwanzi i Nyamucucu, Kitenge na Butaro twigarurira bitandatu mu birindiro 7 byabo,”
Yavuze ko izo ntsinzi ku rugamba zasubijemo ingufu inyeshyamba, ariko uwari Perezida w’u Rwanda i Kigali arimo gutegura gukorera ikintu giteye ubwoba umuyobozi w’inyeshyamba.
Icyo gihe mu 1992 ku mpande zombi zari zihanganye wari umwaka zari zihuze cyane, aho ingabo za leta zari zihugiye ku rugamba, mu gihe abayobozi ba politiki nabo bahoraga mu ngendo ku meza y’ibiganiro I Arusha, muri Tanzania.
Habyarimana ngo yari yarabonye umuntu utakekwa uzajyana uburozi akabuha Kagame. Ndetse, ubutegetsi bw’I Kigali ngo bwagiye butangaza kenshi ko yapfuye.
Avugana n’umunyamakuru Kagame ubwe niwe wahishuye ayo makuru agira ati “ Twafashe umugore woherejwe na Guverinoma ya Kigali afite uburozi bwari bugenewe kundangiza,”
Yakomeje avuga aseka ati “ N’iyo mpfa urugamba rwari gukomeza,”
Uwo mugore wari woherejwe kurangiza umuyobozi wa RPA yamenyekanye ko ari uwitwa Eugenie Kayitesi bivugwa ko yari umugore w’uwari minisitiri w’imari w’u Rwanda.
Uyu yafashwe hagati mu 1991 ndetse yari akomeje gufungwa n’inyeshyamba ubwo iki kiganiro cyabaga mu 1992.
Uyu mugore ngo yavuze ko ubutumwa bwo kwivugana Kagame yari yahawe bwari buhagarikiwe n’uwari umudipolomate w’u Rwanda muri Uganda, kandi ko iyo aza kugera ku nshingano yari yahawe yari guhembwa inzu y’akataraboneka I Buruseli yishyuwe na Guverinoma y’u Rwanda.
Jean Pierre Claver Kanyarushoki niwe wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda kandi yayoboye intumwa z’u Rwanda mu biganiro by’amahoro bya Arusha muri uwo mwaka.
Gutangaza ko Kagame yapfuye k’ubutegetsi bwa Habyarimana ngo byabaga bigamije kuzamura morale y’ingabo za leta zari zirimo gicika intege nyuma yo gutsindwa bya hato na hato ahantu hatandukanye.

16 Responses
Uko Habyarimana yatumye Kayitesi wari umugore wa ministiri w’imari uburozi bwo kuroga Kagame
Ariko ntimugakabye ngo uburozi!!!

Icyo kigore cyari ikigoryi cyari kiboshye mu mutwe umugabo wacyo yari yarayanduje ubutwrahamwe

Aya ni amazimwe!

Hhhhhh!!! Uburozi? muge kubeshya inka nyabugogo.

nizere ko uwo mugore bamuvuniye umuheto, ariko Hbyara nawe ibintu byo kurogana nububwa pee umuntu wumusgenerale aho kujya kurugamba akajya gushaka tiyoda yo kuroga umuyobozi wacu, yewe iyo tubimenya natwe tukaba twarashatse isumu nawe tukamuha

Kayitesi uyu ko ntawigeze amumenya? Ni umugore wa nde? Ababaye ba minisitiri b’imari bose muri biriya bihe turabazi kandi bariho. Bigaragara ko ibi ari ibihimbano nk’ibyo wa mushiki wacu bakururaga izuru ngo barebe ko harimo igufa. Ibyo bikabera i Butare aho nta gasozi katagiraga umututsi. Rero ngo ni ababiligi babikoraga! Mu kanya uwitwa Egide Ruhashya ari butwemeze iyo nkuru. Ibintu by’abategetsi bishora mu marozi ni bishya!

Uko Habyarimana yatumye Kayitesi wari umugore wa ministiri w�imari uburozi bwo kuroga Kagame
Ibi ni ibinyoma gusa gusa kayitesi yahunze abasirikare no kwa habyarimana bamukubise bamushinja kuba inkotanyi bisohoka no mu kinyamakuru cya Kanguka cyandikwaga n’a rwabukwisi Ravi none ngo bamutumye kwica ni ibinyoma