Muri iki cyumweru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, inyeshyamba za M23 zafashe Goma, umujyi munini w’iburasirazuba. Ni mu gihe ingabo zigizwe n’ingabo za Afurika y’Epfo n’izo mu bindi bihugu bibiri bigize SADC, zari zashinzwe guhagarika inyeshyamba, zagize igihombo kinini none zikaba zigoswe n’inyeshyamba za M23 kandi nta ngamba zisobanutse zo kuhasohoka zigaragara.
Liesl Louw-Vaudran, Umujyanama Mukuru kuri Afurika Yunze Ubumwe muri Interanational Crisis Group , umuryango udaharanira inyungu ukora ubushakashatsi kandi utanga inzira zo gukemura amakimbirane yitwaje intwaro, yagize ati: “Mu by’ukuri ni ikibazo ku gihagararo cya Afurika y’Epfo kuri uyu mugabane.”
Muri make, abasesenguzi bose babwiye Reuters ko ikibazo muzi ari ukubura amafaranga ajya mu gisirikare. Ushinzwe isesengura ry’ingabo muri Afurika y’Epfo, Darren Olivier, yatangaje ko amafaranga akoreshwa mu gisirikare muri Afurika y’Epfo yagabanutse kugera kuri 0.7% bya GDP, aho yavuye kuri 1.5% ya GDP mu mpera z’imyaka ya za 90.
Ibyo ngo byateje akavuyo hagati y’intego z’ububanyi n’amahanga za Afurika y’Epfo n’ubushobozi bwo gushyigikira ibyo ivuga ikoresheje ibikorwa bya gisirikare.
Ati: “Afurika y’Epfo iragerageza gukora nkaho igifite ingufu za gisirikare yari ifite mu myaka icumi ishize”. “Ni ubuyobe.”



One Response
Birababaje kubona Genocide yarabaye mu Rwanda isi irebera, igaceceka ntigire icyo ikora, abatutsi barenga miliyoni bakicwa, mbere y’ibyo kandi harabaga itotezwa niyicarubozo ibyo byose imiryango mpuzamahanga igaceceka nibihugu byitwa ko bikomeye bigaceceka ndetse muribyo harimo nabimwe mubihugu bikomeye byagizemo uruhare.
Ikibazo cy’ubwoko bw’abatutsi gikomeje kwaguka muri iyi myaka 30 ishize aho cyamaze gufata urundi rwego kubanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bo mubwoko bw’abatutsi, sibo bijyanyeyo, ikatwa ry’imipaka niryo ryateye icyo kibazo, bimwe muri ibyo bihugu niyo miryango mpuzamahanga bizi uko byagenze.
Hejuru yuko kuri muzi abantu bakomeze babuzwe uburenganzira bwabo, bicwa, batotezwa, bakorerwa iyica rubozo ??? mumyaka ishize iki kibazo kuki kitavuzweho ahubwo ibihugu bigasakuza nimiryango mpuzamahanga yakabaye irengera abo bantu kuko babonye hari ibice bifashwe hagamijwe kwirwanaho ibyo bihugu bigatanga ubufasha kuri Leta ya DRC (ese ubwo bufasha bwo butangwa mugirango nubukemura ikibazo ? reka ahubwo nubufasha bufasha Leta kurimbura ubwo bwoko) kubera ko hari igice runaka cyafashwe Leta irahombye ariko ntibarebe agaciro kabo bantu nuburenganzira bwabo. Leta ya Congo ikunda ubutaka aho gukunda abenegihugu babo.
Icyo bivuze niki mumboni zanjye nuko Ibihugu byose bifasha Leta ya DRC nimiryango mpuzamahanga ishyigikiye ibyo Leta ya DRC iri gukora Genocide yaba mubyo izo Leta ziri kuvuga cyangwa zigerageza gukora.