Uko ikanzu y’abakobwa yarokoye Irambona Eric Jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Myugariro Irambona Gisa Eric ukinira ikipe ya Kiyovu Sports, yahishuye ko kuba umubyeyi we yaramwambikaga imyenda y’abakobwa ari byo byamurokoye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu musore ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, yavukiye mu murenge wa Shangi i Nyamasheke mu Burengerazuba bw’igihugu, akaba ari bucura mu bana barindwi yavukanye na bo.

Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka ibiri y’amavuko, abarimo se umubyara n’abavandimwe be babiri baricwa.

Irambona w’imyaka 29 y’amavuko avuga ko Mata ari ukwezi buri gihe kumukomerera we n’umuryango we, nk’uko yabyemereye The Times Sports mu kiganiro cyihariye bagiranye.

Ati: “Ibi bihe bigoye kuri njye n’umuryango, bikanagora ku barokotse bose. Kuri njye, bintera gutekereza cyane ku byahise, ku byerekeye ubuzima nanyuzemo n’uburyo ubuzima bugoye. Rimwe na rimwe ndavuga nti iyo nza kuba mfite umubyeyi, yari kumfasha aha n’aha.”

Uko Irambona yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Irambona avuga ko ababazwa no kuba atarigeze abona se umubyara, na bakuru be babiri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Avuga ko Mata ari ukwezi gutuma abasha gukurura ishusho y’uko abe bishwe urw’agashinyaguro.

Ku bijyanye n’uko yarokotse Jenoside, Irambona avuga ko yibuka ko yarokowe no kuba ababyeyi be baramwambikaga nk’abakobwa, bijyanye n’uko Jenoside igitangira abagabo n’abana b’abahungu ari bo bicwaga.

Ahishura uko yarokotse yagize ati: “Banyibeshyemo umukobwa. Nari nambaye ikanzu. Iyo nza kuba nsa nk’umuhungu, bari kuntwara bakanyica.”

Yongeyeho ati: “Bagerageje kumfata ariko mama ararwana, ababwira ko ndi umukobwa. Icyo gihe baramuhohoteye kugeza ataye ubwenge, gusa ku bw’amahirwe ntiyapfuye.”

Ubutumwa bwa Irambona ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Irambona Eric avuga ko umupira w’amaguru wamuhaye icyizere cyo kubaho atatekerezaga ko azagira, akaba atazi aho aba ari iyo uza kuba udahari.

Ni muri uru rwego asaba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomera muri ibi bihe, abakiri bato bo akaba abasaba gukora cyane kugira ngo bazagire ahazaza heza. Yagize ati: “Icyo nabwira Abanyarwanda, cyane cyane abarokotse Jenoside, ni uko bagomba gukomera. Ibyatubayeho biragoye kubyumva ariko tugomba gukomera kandi tugaharanira ejo hazaza heza.”

Irambona Gisa Éric ni umukinnyi wa Kiyovu Sports kuva muri 2020, nyuma yo kuyigeramo avuye muri Rayon Sports. Mu myaka irindwi yakiniye Rayon Sports, yatwaranye na yo ibikombe bitandukanye, birimo bibiri bya Shampiyona. Ni umwe kandi mu bari bagize Rayon Sports yageze muri 1/4 cy’irangiza muri CAF Confederations Cup mu myaka ibiri ishize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *