Mu rwego rwo kubungabunga umutekano, ibiro by’amaperereza mu bihugu bitandukanye byavumbuye uburyo bushya bwo kumviriza hifashishijwe injangwe.
Ubu buryo bwamenyekanye ubwo habaga impanuka y’injangwe yari igonzwe n’imodoka, bakayisangamo ibikoresho byifashishwa mu itumanaho.
Mu gutwi kwayo, bayisanzemo igikoresho kirangurura amajwi (microphone).
Mu ruti rw’umugongo rwayo, basanzemo icyo twakwita anteni (ifasha mu ihuzanzira).
Ahagana mu gituza, ugana mu nda, iyi njangwe yari ifite ahari nka batiri (itanga ingufu) yayo ndetse n’agakoresho gafasha gutwara ibimenyetso/amajwi (transmitter).

Ubu buryo bwakoreshejwe n’inzego z’iperereza rya Amerika (CIA), bwitwa ‘Acoustic Kitty’ butuma injangwe ihinduka igikoresho cyifashishwa mu gutega amatwi.
Ikinyamakuru Blowingfacts gitangaza ko ubu buryo bwahenze cyane kuko ubushakashatsi bwakoze bwatwaye miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ibi ngo ahani byatewe n’uko bwamaze igihe kigera ku myaka itanu hasuzumwa niba bushobora gutanga umusaruro.


