Uko Nyakwigendera Gasasira wakoreraga CNLG yafatwaga na bagenzi be bakoranaga

Sangiza iyi nkuru

Urupfu rwa Gasasira Gaspard wari umukozi wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), rwamenyekanye mugitondo cyo kuwa 7 Nzeri 2016 ko yapfuye ubwo yiteguraga kujya mu kazi.

Yari ashinzwe ibijyanye no kwandikisha inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu murage w’isi (patrimoine mondial de l’UNESCO).

Gasasira yavutse mu 1963, avukira muri Komini Mugina ho muri Prefegitura ya Gitarama (Ubu ni akarere ka Kamonyi, Umurenge wa Mugina mu ntara y’amajyepfo).

Yakoze mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR) aho yandikiraga Ikinyamakuru Imvaho Nshya, yanandikiye Ikinyamakuru Kinyamateka, yabaye sous-prefet muri Prefegitura ya Butare, yakoze muri Minisiteri y’Ubutabera akora mu by’Inkiko Gacaca, nyuma abona kujya muri CNLG aho yagiye akora imirimo itandukanye irimo gushingwa ibijyanye n’itangazamakuru, kubika impapuro za Gacaca muburyo bw’ikoranabuhnga (digitization) ubu akaba yakoraga muri gahunda yo gukurikirana no gushaka ibyangombwa bisabwa na UNESCO kugira ngo inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyirwe mu murage w’isi (Patrimoine Mondial de l’UNESCO).

Yanamenyekanye cyane kuri radio na Televiziyo by’u Rwanda mu biganiro byo ‘kwibuka’ Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umuntu utazibagirana mu mitima y’abakozi ba CNLG

Claver Gatabazi, Umukozi wa CNLG ushinzwe ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye gukorana na Gasasira mu 2009 yemeza ko CNLG ihombye “umukozi n’umujyanama mwiza”.

Yagize ati:”urupfu rwe rwambabaje cyane, cyane ko n’ejo twari hamwe mukazi ntakibazo afite. Kubyakira ntabwo byanyoroheye. Yari umukozi witanga kandi ugira initiatives (intego) kandi ukunda kuvugira Abarokotse. Yagiraga n’udushya mumikorere ye kuko ari mubazanye bwambere igitekerezo cy’urumuri rutazima rw’icyizere ruzengurutswa muturere twose tw’igihugu mu gihe hitegurwa Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri macye CNLG ibuze umukoze n’umujyanama mwiza. Imana imwakire mubayo twifatanyije n’umuryango we”.

gasasira-gaspard

Jean Butoto umukozi wa CNLG ushinzwe ibyo kwandikisha inzibutso za Jenoside mu murage w’isi wanakoranaga bya hafi na nyakwigendera Gasasira avuga ko uyu yari “umukozi w’umunyamwete kandi wifuza gukorana n’inzego zifata ibyemezo mu rwego rwo gushaka ibisubizo vuba kukibazo runaka”.

Ati: “ urupfu rwe nkimara kurwumva yanje mumutwe no mubitekerezo nibuka ijambo rya nyuma twaganiriye bwanyuma twungurana ibitekerezo. Nibutse imigambi myiza yari afite, aho yari buzinduke ajya kureba meya wa Kamonyi kubera urwibutso rwa Kamonyi. Ntabwo nemeye ko yapfuye nabyemeye ari uko mbonye bigeze saa mbili ataraza, ariko kurubu kuri njye ntiyapfuye kuko ndamubona mumutima wanjye kandi n’ibikorwa bye biriho. Sinabasha gusobanura émotions (amarangamutima) urupfu rwe rwanteye kuko ni icyuho gikomeye.

Kugira ngo tubone undi muntu nka we, ntibyoroshye. Yakundaga kuvuga ngo ‘reka dukore gipolisi ashaka kuvuga ngo reka dukore ibishoboka byose tubone igisubizo’,mbese adusigiye icyuho kitazapfa gusibangana”.

Sandrine Ingabire ushinzwe ibyo kubika kuburyo bw’ikoranabuhanga impapuro za Gacaca wamenye Gasasira mu 2012 aje gukora imenyerezamwuga (stage) avuga ko Gasasira yari umubyeyi n’umuyobozi kuri we.

Yagize ati: “nasanze ari team leader (umuyobozi w’itsinda) ubwo nabonaga akazi ko kubika impampuro za Gacaca kuburyo bwà­koranabuhanga. Nabonye ko ari umuyobozi utera abantu umwete kandi ubashishikariza kwibwiriza ibyo bagomba gukora. Uretse kuba yari umuyobozi yari n’ umubyeyi wacu kukazi kandi uzi gutetesha kandi iyo yabonaga ufite ikibazo yakubaga hafi. Imana imwakire mubayo kandi imuhe iruhuko ridashira”.

Louissa Esther Glathaar, umaze igihe gisaga ukwezi yimenyereza umwuga muri CNLG wakoranaga bya hafi na Gasasira we avuga ko yabonye Gasasira nk’umukozi witanga, ukora cyane kandi ufitiye imigambi myiza umuryango we n’igihugu muri rusange.

Dr Diogène Bideri, umujyanama mukuru wa CNLG mu by’amategeko watangiriye rimwe na Gasasira gukora muri CNLG mu 2009 avuga ko yari umukozi ugaragaza ubwitange n’umurava bikomeye mukazi ke. “Yagize uruhare rukomeye mugutegura ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 15 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kubaka imibanire myiza n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muRwanda no mumahanga”.

Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze umuryango we

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *