Uko ruswa ituma abo muri ruhago bataha barira, abandi bagaseka

Sangiza iyi nkuru

Umupira w’amaguru usigaye usa n’uwabaye ifunguro ku benshi mu bafana bawihebeye, gusa hari byinshi bidakunze kuvugwaho rumwe muri iyi siporo ifatwa nk’iya mbere ikunzwe ku isi kurusha izindi abantu batabona, ariko bikabagiraho ingaruka.

Intego ya mbere ruhago turabizi ko ari uguha abakunzi bayo ibyishimo, n’ubwo hari abarebye kure bagahitamo guhindura uyu mukino ubucuruzi, intego ari ugukirigita ifaranga.

Iri faranga ryatwaye imitima ya benshi, rituma umwana yica cyangwa akagambanira incuti ye atanasize umubyeyi we, rituma umuntu yitwikira ijoro akajya gutwara ibya mugenzi we atavunikiye, rituma umuntu ava mu gihugu kimwe agasuhukira mu kindi; ni ryo zingiro ry’amanyanga akunze kurangwa muri ruhago.

Hari abavuze ko ‘aho ifaranga rikubise horoha’. Ni na ko muri ruhago aho rikomanze hahita hafunguka, abakeneye amanota bakayabona nta nkomyi.

Uburiganya muri ruhago tuzabwumva Gicumbi FC yakinnye na asogi United, tubwumve mu igura n’igurishwa ry’abakinnyi, tubwumve mu guhitamo abafite impano yo gukina umupira w’amaguru, tubwumve mu mikino ikomeye itandukanye, yemwe tunabwumve mu bihembo bikomeye nka za Ballon d’Or n’ibindi.

Ubushingiye kuri bitugukwaha bugira uruhare mu gutuma hari bamwe babihirwa na ruhago, abwihishe inyuma bagataha baseka.
Nko muri ruhago nyarwanda, ni kenshi humvikana abatoza b’amakipe mato bakunze kugaragaza ko guhurira na Rayon Sports cyangwa APR FC i Kigali waturutse mu ntara biba ari akaga.

Aya ni amakipe avugwaho ruswa cyane mu gihe hari igikomeye arwanira. Hagati yayo nay o ntabwo ashirana amakenga. Ingingo ishimangira ibi, ni shampiyona y’umwaka w’imikino ushize ubwo yaryanaga insyataburenge arwanira igikombe cya shampiyona.

APR FC ijya gukina na Kiyovu Sports abafana ba mukeba bavugaga ko bazi neza ko Kiyovu ntacyo yabafasha, bigashimangira uruhare ubukeba bugira mu gutuma imikino imwe n’imwe igira uko irangira.

Hari n’ubwo abasifuzi ari bo bahabwa ruswa bikaba ngombwa habaho impinduka ku bijyanye n’uko imikino yari kurangira.
Rayon Sports ikina na Gicumbi FC muri uyu mwaka w’imikino Banamwana Camarade utoza Gicumbi FC yavuze ko ikipe ye yibwe ikabuzwa inota rimwe yashoboraga gukura ku kigugu Rayon Sports.

Umukino wakurikiyeho Gicumbi FC yakinnye na Gasogi United kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, Camarade na bwo yasutse amarira nyuma yo kwimwa penaliti yashoboraga gutuma umukino urangira amakipe yombi anganya 1-1.

Uyu mukino wasize umusifuzi witwa Aline wari wawuyoboye afatiwe ibihano na Ferwafa, nyuma yo kugaragara koko y’uko uyu mukobwa yari yarengayije Gicumbi FC.

Mu gushimangira neza buryo ki iki kibazo gihari, umuntu yasubiza amaso muri shampiyona y’u Rwanda ya 2015. Muri uyu mwaka, abakinnyi batanu b’ikipe ya Etincelles FC batawe muri yombi bashinjwa kwakira ruswa, kugira ngo bahe Musanze FC amanita yari kuyigumisha mu kiciro cya mbere.

Ku wa 18 Mata 2015 ubwo Isonga yanganyaga na Mukura VS igitego 1-1, na bwo byari byavuzwe ko iyi kipe y’I Huye yatanze ruswa kugira ngo yoroherezwe kuguma mu kiciro cya mbere.

Inyandikomvugo ya reunion technique ya Isonga yavugaga ko Seninga Innocent watozaga iyi kipe muri kiriya gihe yahawe n’uwatozaga Mukura 300,000Rwf kugira ngo ikipe ye izitsindishe, ariko akayanga amubwira ko bagomba gupfa kigabo.

Ahandi amanyanga akunze kugaragara ni mu bihembo bikomeye, amasoko akomeye ndetse no kwakira ibikombe bikomeye bitandukanye.

Scandal izwi cyane ni iyo muri 2015, ubwo abari abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ndetse n’impuzamashyirahamwe ya ruhago i Burayi UEFA bamburaga leta zunze ubumwe za Amerika kwakira igikombe cy’isi cyo muri 2022, bikarangira gihawe Qatar.

Ababikurikiranira hafi bemeza ko byari bizwi ko leta zunze ubumwe za Amerika ari zo zigomba kwakira iki gikombe, gusa umukino ugahinduka ku munota wa nyuma ubwo igikomangoma cyo muri Qatar kinjiranaga ibahasha yarimo urufito rw’ibifaranga.

Ingaruka yabaye gucibwa mu bikorwa bya ruhago kuri Sepp Bratter wayoboraga FIFA na Michel Platini wayoboraga UEFA bombi bahagaritswe imyaka itandatu mu bikorwa bya ruhago.

Iki kibazo cya ruswa gisa n’icyabaye rusange kuko no mu mafderasiyo atandukanye gikunze kuvugwamo. Muri Ferwafa cyaravuzwe cyane ubwo ikipe y’igihugu Amavubi yakinaga na Cote d’Ivoire muri 2018, maze umusifuzi Jackson Pavaza wari wayoboye uyu mukino agashinja bamwe mu bayobozi ba Ferwafa gushaka kumuha ruswa.

Ferwafa yagerageje gutanga ubusobanuro, birangira nta ngaruka zibayeho.

Abanya-Ghana ni bo babihombeyemo cyane, nyuma y’inkuru yakozwe n’umunyamakuru Anas Aremeyaw Anas igaragaza buryo ki abayobozi b’umupira muri kiriya gihugu babaye imbata ya ruswa.
Iyi nkuru yasize umwe mu banyamakuru bayikoze yishwe, ariko inashegesha mu buryo bukomeye Federasiyo ya ruhago kuko abenshi mu bayobozi bayo n’abasifuzi baciwe burundu mu bikorwa bya ruhago n’impuzamashyirahamwe ya ruhago ku mugabane wa Afurika, CAF.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *