Uko umuhango w'amatora y'Abadepite urimo kugenda hirya no hino mu gihugu-AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Nzeri 2018, Abanyarwanda bari hirya no hino mu gihugu bazindukiye kuri site z’amatora kwitorera abagomba kubahagararira mu Nteko Nshingamategeko.

Amatora y’abadepite mu Rwanda yatangiye ejo hashize, ku Cyumweru tariki ya 2 Nzeri 2018, ku banyarwanda baba mu mahanga ndetse n’umudepite uhagarariye abafite ubumuga, aho Komisiyo y’Amatora NEC yaraye itangaje ko uwitwa Musolini Eugène ari we wahize abandi n’amajwi 75.6 % mu cyiciro cy’abafite ubumuga.

Uyu munsi tarikiya 3 Nzeri 2018, Abanyarwanda baba imbere mu gihugu baratora Abadepite rusange, naho ejo ku itariki ya 4 Nzeri 2018 hazatorwa abadepite 24 bahagarariye abagore, n’abandi 2 bahagarariye urubyiruko.

Mu Ntara y’Iburasirazuba:

Site ya Nyarusange: Iri mu mudugudu w’Agatare, akagari ka Karituti, umurenge wa Muhazi ho mu karere ka Rwamagana, umuturage wa mbere witwa Nakabonye Protegene yahageze saa Kumi z’igitondo.

T1
Nakabonye Protegene wahize abandi mu kuzinduka

Uyu mugabo wazinduwe no gutora Abadepite, ni umuhinzi, yazindutse kugira ngo atore kare asubire mu kazi ke.

T2
Uyu mukecuru na we yaje akurikiranye na Nakabonye, mu masaha ya saa kumi z’igitondo
T4
Butaracya neza, abaturage bari batangiye kugera kuri site y’itora

T3

T6
Abageze mu zabukuru, nibo bazindutse cyane kugira ngo batore mbere bahite bataha hakiriho amafu
T7
Aho amatora arimo kubera hateguwe neza

Site ya Kitazigurwa: Iri mu murenge wa Muhazi, akarere ka Rwamagana

k2
abakorerabushake babanje kurahirira imbere y’abaturage
 k4 k5 k6 k7 K8

Site lycee Islamique de Rwamagana:

m4Kuri iyi site iri mu mudududu wa Rurembo, akagari ka Cyanya, ni naho Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred yatoreye.

m1
Guverineri Mufulukye aganira n’itangazamakuru

Aganira n’abanyamakuru, Guverineri Mufulukye yavuze ko ubuyobozi bufite icyizere ko amatora ari bugende neza ashingiye ku bukangurambaraga bwakozwe.

m3
Guverineri Mufulukye arimo gutora

Agira ati “Ndashimira abaturage bacu uruhare bagize mu gutegura ibyumba by’amatora, dufite icyizere cy’uko biragenda neza nk’uko bisanzwe”.

m2

2.Intara y’Iburengerazuba

Site ya G.S Saint Bruno: Ni site iri mu murenge wa Gihundwe mu karere Rusizi. Abaturage bazindutse mbere ya saa moya z’igitondo kugira ngo batore kare bahite bajya mu murimo yabo. Biteganyijwe ko iyi site itoreraho abaturage bagera ku bihumbi birindwi.

kura
Abashinzwe igikorwa cyo gutoresha babanje kurahira
Amat2
Aha hari ku isaha ya saa Moya, abaturage binjiraga mu byumba by’itora
abako
Abakorerabushake ba komisiyo y’igihugu y’amatora bagenzura ko abaturage bujuje ibisabwa mbere yo gutora
nYIRA
Nyiraminani Marceline w’imyaka 71 y’amavuko, ubwo yari amaze gutora, yavuze ko afite umunezero nyuma yo gutora abazamuhagararira mu nteko
kibog
Site ya Ecole Primaire/Kibogora ahagana saa moya abaturage bari batangiye gutora

Intara y’Amajyaruguru:

 

WhatsApp Image 2018 09 03 at 12.27.03
Guverineri Gatabazi ubwo yari yitabiriye itora ku Mulindi

WhatsApp Image 2018 09 03 at 12.11.16

WhatsApp Image 2018 09 03 at 12.22.36 WhatsApp Image 2018 09 03 at 12.25.53

Kuri site ya CBS Kinigi naho abaturage bazindutse iya rubika kugira ngo bahite bajya mu mirimo yabo

n2
Aha ikirere cyari kikijimye butaracya neza

n1

tt
Kuri Site y’itora ya Ecole Primaire Fatima mu murenge wa Muhoza
FT
Kuri Site y’itora ya ESSA Ruhengeri Umurenge wa Muhoza

Mu karere ka Gakenke, 

gaseke
Ku Gaseke bateguye uruhimbi, baha amata abana bazanye nababyeyi gutora
gas2
Ku Gaseke, umushyitsi wese arandikwa. Uwo musaza ni Gasanabo Apollinaire ukuriye site
gase3
Gaseke, abakorerabushake babanje kurahira
ind
Gaseke: Indorerezi zirimo ambassade y’u Budage, bababajwe nuko udusanduku tuterekanywe imbere Ku karubanda mbere yo gutangira itora

Mu karere ka Gicumbi

Mu bitaro bya Byumba nta gutora, abarwayi n’abarwaza mu kangaratete.

kay
Uyu ni Kanyezamu Paul wacitse ukuguru. Yifuzaga ko babegereza aho batorera
byumba
Mu bitaro bya Byumba nta Biro yitora ihari. Uyu ni Vumiliya Jean de la Croix, amaze inyaka 10 mu bitaro. Aheruka gutora 2008

Intara y’Amajyepfo:

Amatora arakomeje mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, akagari ka Butare, muri site ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye na Ecole Primaire Catholique, harimo gutorera abaturage basanzwe, abihaye Imana (Ababikira bo kuri Mère du Verbe), abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, aba Grp Scolaire de Butare/ Indatwa n’Inkesha, Groupe Scolaire de Gatagara, EAV Kabutare, TVET Huye, …

b1 1
Abanyeshuri bo mu mujyi wa Butare mu mpuzankana zabo, bitabiriye amatora ku bwinshi
b2
Umunyeshuri aragana mu cyumba kwiherera ngo atore, undi arabisoje arashira urupapuro mu gasanduku

b3

kuri site ya Ecole Autonome de Butare abaturage bazindutse batora kare, mu masaha ya saa yine n’igice (10:30) abanyeshuri nibo bari benshi ku mirongo

a1 1
Iyi site yatoreweho abanyeshuri n’abandi baturage basanzwe
aban
Abanyeshuri babaye benshi kuri site nyuma ya saa yine
a2
Abanyeshuri batoye bwa mbere, barasobanurirwa uko igikorwa cyo gutora kigenda

 

Muri Muhanga ,

muse
Musenyeri Smaragde Mbonyintege wa Diyosezi ya Kabgayi yatoreye kuri site ya Group Scolaire ya Kabgayi B
sim
Mgr Smaragde Mbonyintege amaze gutora

Muri Nyaruguru:

Ibiro by’itora bya Raranzige mu murenge wa Rusenge akarere ka Nyaruguru, abakecuru bicumye akabando bagana aho batorera, bagira bati “aya mahirwe ataducika”.

nyaru2 1
Abaturage bari bazi ko baje gutora impanga ya Yezu bituma binjira muri Noheli igitaraganya

nyar 1

Umujyi wa Kigali:

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (DGPR) , Dr Habineza Frank ku isaha ya saa tatu (09:00) yatoreye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, akagari ka Bibare, kuri site ya Kimironko II.

h2
Dr Habineza ubwo yashyiraga urupapuro mu gasanduku amaze gutora
h1
Dr Habineza yatangarije itangazamakuru ko nka Green Party bizeye kuzabona imyanya 10 mu nteko Nshingamategeko
biruta
Perezida w’ishyaka PSD, Biruta Vincent yatoreye kuri site ya Kibagabaga Christian School mu mudugudu wa Nyirabwana mu Karere ka Gasabo

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *