Uko umunsi wo ku Cyumweru wahindutse umunsi w’ikiruhuko

Sangiza iyi nkuru

Imyaka 1700 irashize, Umunsi wa dimanche (Ku Cyumweru) utangiye kuba uko bimeze uyumunsi mubihugu byinshi by’Isi: umunsi w’ikiruhuko. Iki ni kimwe mu bintu byerekana ko, uramutse uretse amatsiko yawe akakurangaza imbere, byatuma uvumbura ibindi bintu byinshi bitangaje.

Byose byatangiye ku ya 7 Werurwe 321, ni ukuvuga ko hashize ikinyagihumbi, ibinyejana birindwi n’icyumweru kimwe.

Kuki mu by’ukuri ari birindwi, aho kuba bitandatu, umunani cyangwa se icumi, nk’ibya Misiri ya kera cyangwa ibya kalendari ya Republika y’u Bufaransa yakoreshejwe hagati ya 1792 na 1806?

Nubwo ibi bihoraho mu mico hafi ya yose, nta mpamvu yumvikana yo kubisobanura; mu by’ukuri, abantu benshi batekereza mu mateka bagiye barwanya aya masezerano bakoresheje ibitekerezo bya filozofiya, imibare, na politiki, ariko icyumweru cy’iminsi irindwi kirakomeje.

Bikekwa ko aya masezerano yagezwe homu myaka 4000 ishize, ubwo Mesopotamiya yakemuraga ikibazo cyo kugabanya ukwezi mu gihe gito nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.

Igihe cyacyo gifitanye isano no kuzenguruka Isi kw’ukwezi , ni iminsi 29.5, bagabanyije bagera kuri 28 hanyuma bayigabanyamo ibihe bine by’iminsi irindwi.

Bashyizeho injyana y’imibare bihimbiye yatumye gahunda y’ubuzima bwa buri munsi yoroha gucunga: niba ukeneye, nk’urugero, ko abagurisha baza ku masoko inshuro umunani mu kwezi, ushobora gushyiraho iminsi yihariye izasubirwamo. Utitaye ku mpamvu zidahwitse za kamere.

Impamvu umubare 7 aricyo kimenyetso gikomeye mu mibare yose:

Igitekerezo cyamamaye cyane nyuma y’aho umuco wa Babuloni wiganje cyane mu kinyejana cya 6 mbere ya Yesu.

Kuki kuwa kabiri nyuma y’uwa mbere?

Nyuma y’ibinyejana byinshi, Abanyaroma bise iminsi amazina y’Ibigirwamana byabo babitunganya bakurikije gahunda irambuye y’amasaha y’umubumbe aho buri saha y’umunsi yategekwaga n’imana.

Iyategetse isaha ya mbere y’umunsi yawuhaye izina ryayo. Bisa nk’ibitumvikana neza ariko ibisubizo urasanga ubimenyereye cyane:

Dies Solaris / Umunsi w’Izuba ;
Dies lunae / Umunsi w’Ukwezi ;
Dies Martis / Umunsi wa Mars ;
Dies Mercurii / Umunsi wa Mercure ;
Dies Jovis / Umunsi wa Jupiter ;
Dies Veneris / Umunsi wa Vénus ;
Dies Saturni / Umunsi wa Saturne.

Mu ndimi nyinshi z’ikilatini, amazina y’iminsi y’icyumweru aracyahishura iyi sano n’imibumbe ya kera: Ku wa mbere, Ku wa kabiri, Ku wa gatatu, Ku wa kane, Ku wa gatanu … Ku wa gatandatu no ku cyumweru.

Nubwo ijambo “samedi” ritangira nka Saturne, rikomoka ku ijambo ry’Igiheburayo Isabato cyangwa ikiruhuko.

“Ku cyumweru” nawo ni umunsi ufite imizi y’idini, ariko n’imisengere ya vuba aha.

Ikiruhuko

Usibye icyumweru hamwe n’iminsi yose yahawe amazina kandi yateguwe, igitekerezo cy “umunsi w’ikiruhuko” nacyo cyari kimaze imyaka ibihumbi, kandi aba mbere bemeje imiterere y’icyumweru cy’iminsi irindwi hamwe n’umunsi w’ikiruhuko birashoboka ko ari Abayahudi.

Gusa uwo munsi wari ‘samedi’.

Ariko ku ya 7 Werurwe 321, Umwami w’Abami w’Abaroma Constantine Mukuru yasohoye itegeko rivuga ko ku Cyumweru ari umunsi w’ikiruhuko:

Yagize ati “Kuri uyu munsi wubahwa cyane w’izuba, abacamanza n’abatuye mu mijyi baruhuke, kandi ateliers zifunge”.

“Icyakora, mu cyaro, reka abantu bakora ubuhinzi babone umudendezo kandi bashobore gukomeza imirimo yabo mu buryo bwemewe n’amategeko, kuko akenshi bibaho ko undi munsi udakwiriye kubiba ingano cyangwa gutera imizabibu; gutinya ko wirengagije igihe gikwiye cyo gukora, umuntu ntashobora gutakaza ubwisanzure bw’ijuru “.

Kimwe n’abanyapolitiki bose bagira icyo bageraho, Constantine yari umuhanga mu guteza urujijo, kandi itegeko rye ryakomeje gushyira mu gaciro hagati y’amahame y’idini no kuzamura ubukungu.

Nubwo uyu munsi afatwa nk’umwami wa mbere w’Umukiristu, yanagiraga uruhare mu mihango yo gusenga izuba ndetse ryanagaragaraga ku biceri bye.

Guhitamo dimanche nk’umunsi w’ikiruhuko ngo byari bifite igisobanuro cya politiki kurusha iyobokamana.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *