Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 02 Nzeri 2016 perezida wa Repubulika, Paul Kagame yerekeje mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru ahabereye umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana b’Ingagi 22, uyu mubare ukaba ugeze ku bana 283 bamaze guhabwa amazina.
Abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyaruguru bakaba bari baje ari benshi baje kwitabira uyu muhango ubaye ku nshuro ya 12.
Pariki y’Igihugu y’Ibirunga icumbikiye ingagi zigera kuri 304 zingana na 35% by’ingagi zose ziri ku Isi.
Amwe mu mazina yiswe aba bana b’Ingagi harimo: iyiswe Umuhate, Ireme, Icyemezo, Ukwiyunga (Izina Itsinda rya Urban Boys ryise umwe mu bana b’Ingagi), Tunganirwa, Ingemwe, Umwiza, Ndizihiwe, Ndumunyarwanda, Mashami, Igikombe (Award) , Hobe, Incungu n’andi…
Mu ijambo rye, perezida wa Repubulika yabanje gushimira abaje kwifatanya n’Abanyarwanda muri uyu muhango wo Kwita Izina 2016, akomeza avuga ko bataje kwita izina abana b’Ingagi gusa, ahubwo ko binatwibutsa inshingano zo kubungabunga umurage wacu.
Perezida wa repubulika kandi yavuze ko kubungabunga ibidukikije ntaho bitaniye no kubungabunga imibereho myiza y’abaturage. Yakomeje agira ati: “Aho tugeze harashimishije kandi ibyo dukora turabikora bigashoboka kubera ko dufatanyije”.
Yongeyeho ko ibi atari leta igomba kubishyiramo imbaraga yonyine ahubwo n’abaturage n’abikorera bagomba kubigiramo uruhare.
Perezida Kagame kandi yavuze ko abaturage baturiye pariki bagira n’uruhare mu kuyibungabunga ari bo bakwiye nabo kubona inyungu y’ibiva mu bukerarugendo. Yagize ati: “Uko ibiva muri iyi Pariki y’Ibirunga , ibiva mu Ngagi bigenda byiyongera, niko namwe ibibageraho bizagenda byiyongera.”
Umukuru w’igihugu kandi yashimiye abanya Kinigi avuga ko ari abakozi, abizeza kuzagaruka kubasura.

Francis Gatare, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, yavuze ko umutungo ukomoka ku bukerarugendo ukomeje kugenda wiyongera, aho umwaka ushize wonyine amafaranga arenga miliyoni 300 z’Amadolari y’Abanyamerika yinjiye mu gihugu bikomotse ku bukungu bw’ubukerarugendo.
Yakomeje avuga ko hari akamaro byagiye bigirira abaturage cyane cyane abatuye ku mbibi za pariki zitandukanye.
Agashya twavuga kagaragaye kuri iyi nshuro ya 12 yo Kwita Izina, ni uko mu bana b’ingagi biswe amazina harimo n’abana babiri b’Ingagi b’impanga bitiwe amazina rimwe.
Andi mafoto:
Amafoto: Village Urugwiro
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

























