Abasirikare ba Ukraine bamaze igihe kinini bagotewe n’ingabo z’u Burusiya mu ruganda rwa Azovstal ruri mu gace ka Mariupol, bavuga ko intwaro, ibiryo n’amazi biri kubashirana ku buryo batangiye gutekereza ku buryo bashobora kubaho muri ibi bihe bibagoye.
Nk’uko Komanda wungirije w’umutwe wa Azov, Svyatoslav Palamar yabitangarije CNN ku mugoroba wo ku wa 2 Gicurasi 2022, abasirikare bari muri uru ruganda bari gusaranganya amazi n’ibiryo bike basigaranye, banagerageza kuzigama.
Palamar yagize ati: “Dusigaranye amazi n’ibiryo bike. Ntabwo nakubwira igipimo cy’ibisigaye ariko nakubwira ko turi kuzigama. Biteye ubwoba kubaho nta mazi, ibiryo n’intwaro. Nibiba bibi kurushaho ibiryo bigashira, tuzafata inyoni, kandi tuzakora buri kimwe kugira ngo dukomeza duhagarare twemye.”
Uru ruganda rwarimo n’abasivili 200 ariko ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye, abagera ku 100 bakuwemo ku wa 1 Gicurasi 2022, nyuma y’ibiganiro hagati ya Ukraine n’u Burusiya.
Tariki ya 21 Mata ni bwo ingabo z’u Burusiya zatangaje ko zafashe Mariupol keretse uru ruganda rutunganya ibyuma rwari rwihishemo abasirikare n’abasivili, zirinda kururasaho, ahubwo zihitamo gukomeza kurugota kugeza igihe abarurimo bazarusohokeramo.


