Uwahoze ari minisitiri w’ingufu mu gihugu cya Ukraine, yatawe muri yombi nyuma yo gucakirwa agerageza kuva mu gihugu nk’uko byatangajwe n’abayobozi.
German Galushchenko wirukanwe ku mirimo ye muri guverinoma umwaka ushize nyuma yo kuba mu bayobozi bavuzwe mu kibazo cya ruswa, bivugwa ko yafashwe ubwo yari muri gari ya moshi yavaga muri Ukraine. Ntiharamenyekana neza aho yashakaga kujya.
Inkuru dukesha BBC ivuga ko yari umwe mu bantu benshi bagize uruhare muri gahunda yo kunyereza umutungo ubarirwa muri miliyoni 100 $.
Aya mahano yashyize mu kigeragezo ubuyobozi bwa Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, wageze ku butegetsi mbere y’uko u Burusiya bugaba igitero ku gihugu cye, asezeranya guca burundu ruswa.


