Ukraine iravuga ko yasenye ubwirinzi buhambaye bw’ibitero byo mu kirere bw’u Burusiya mu ntara ya Crimea bwigaruriye mu 2014.
Urwego rw’ubutasi rwa Ukraine (SBU) rufatanyije n’igisirikare cyo mu mazi byagabye igitero ku kigo cya Yevpatoriya bikoresheje missile na drones, nk’uko amakuru aturuka mu butasi bwa Ukraine yatangarijwe BBC avuga.
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye inkongi y’umuriro n’umwotsi hafi y’umujyi, mu burengerazuba bwa Crimea.
Moscow ntacyo yahise itangaza kuri ayo makuru, ahubwo minisiteri y’ingabo yavuze ko bahanuye drones nyinshi zo mu kirere za Ukraine ndetse baburizamo igitero ku bwato bwa gisirikare bwari mu irondo.
Kuri uyu wa kane ariko mu gitondo, bivugwa ko kuri uyu mwigimbakirwa wa Crimea humvikanye guturika kw’ibisasu. Amakuru y’ubutasi agera kuri BBC avuga ko Ukraine yakoresheje drones mu gusenya radar hanyuma missile zigakubira intwaro z’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere z’u Burusiya.
Bati ” Nyuma yo kwangiza stations za radar, harashwe uburyo bw’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere bwa S300 na S400 bufite agaciro ka miliyari 1,2$.,”



One Response
Ukraine yasenye ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere bw’u Burusiya muri Crimea
Abasesenguzi benshi bahamya ko Putin ajyana isi ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha bombes atomiques isi yose igashira.Gusa nkuko ijambo ryayo rivuga,Imana ntabwo yakwemera ko abantu batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Niyo Armageddon ivugwa muli bibiliya.Birashoboka cyane ko yegereje iyo urebye ibirimo kubera ku isi byinshi biteye ubwoba.Turusheho gushaka imana,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi,kugirango tuzarokoke kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko Yoweli igice cya 2,umurongo wa 11 havuga.