Mu rwego rwo gushaka abarwanyi bashya mu ngabo zacyo mu gihe ibitero by’u Burusiya bikomeje, Igisirikare cya Ukraine cyatangiye kubashakira mu mfungwa, aho bivugwa ko hamaze kwandikwa abagera mu 3.000 .
Mu gihe amasezerano yabo ya gisirikare azaba arangiye, imfungwa zizahabwa igihano nsimburagifungo intambara nirangira.
Ukraine bivugwa ko ifite ikibazo cy’abasirikare bahagije. Abaturage bayo nimiliyoni 38 ugereranije na miliyoni 144 z’Abarusiya; kandi habaye gutakaza abasirikare benshi ku rugamba kandi ngo abakiriho benshi barananiwe.
Itegeko rishya rigamije gukusanya abandi basirikare benshi, ariko bishobora gutwara amezi nk’uko iyi nkuru dukesha DW ivuga.


