Ukraine ivuga ko yagabye igitero kinini cya misile n’igitero cy’indege ku ruganda rukora ibiturika (explosives) mu Karere ka Bryansk mu Burusiya ivuga ko ari ingenzi cyane mu nganda z’intambara za Moscou.
Igisirikare cya Kyiv cyavuze ko misile za Storm Shadow zanyuze ku bwirinzi bw’ikirere by’u Burusiya, nubwo ibyagezweho muri iki gitero bikiri gusuzumwa.

Hagati aho nk’uko bitangazwa na DW, Perezida wa Ukraine, Volodymr Zelenskyy, ategerejwe muri Suede aho agomba kuganira ku masezerano ku bikoresho bya gisirikare.




