Uku niko ubuyobozi bwagakoze- Dr Kayumba avuga ku ihagurukirwa ry’umukire ukekwaho gukubita umukozi

Sangiza iyi nkuru

Umushakashatsi akaba n’umusesenguzi muri politiki, Dr Christopher Kayumba avuga ko ihagurukirwa ry’ikibazo cya Dr Francis Habumugisha ukekwaho gukubita umukozi we, Diane Kamali.

Diane Kamali avuga ko yakubiswe na Francis ariko nzego zose yamenyesheje ikibazo cye, ntizigire icyo zimufasha.

Avuga ko akeka ko biterwa n’uko Francis ari umukire ndetse ngo akaba aziranye n’abayobozi bakomeye.

Inkuru bifitanye isano:  https://bwiza.com/2019/09/11/perezida-kagame-yinjiye-mu-kibazo-cyumukobwa-wakubiswe-nuwo-yita-umunyamafaranga-uziranye-nabakomeye/

Uyu mukobwa abinyujije kuri Twitter yamneyesheje Perezida Paul Kagame ndetse na we amusubiza ko iki kibazo agiye kugikurikirana kugira ngo amenye uko byagenze.

Ubu butumwa bwa Perezida Kagame ni bwo bwatumye Dr Kayumba avuga ko ari uku ubuyobozi bwakabaye bukora.

Ati “ Ubuyobozi bukemura ibibazo by’abaturage ndetse bushoboye ni uku bukora.”

Capture 10

Kuri ubu Dr Francis ari mu maboko y’ubutabera akurikiranweho iki cyaha nk’uko ubushinjacyaha bw’igihugu bubitangaza.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Gusa hakibazwa niba igihe cyose Perezida Kagame atavuze, rubanda rugufi izakomeza kurenganwa.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *