Umusore witwa Tyler Robinson, w’imyaka 22 yatawe muri yombi muri Leta ya Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akekwaho kwica umunyapolitiki wari ukunzwe cyane mu biganiro bya politiki, Charlie Kirk.
Amakuru atangazwa n’abayobozi avuga ko uyu musore yafashwe nyuma y’uko se amubonye mu mafoto yagaragajwe n’inzego z’umutekano nk’ukekwaho kurasa Kirk muri kaminuza ya Utah Valley University.
Se yamubajije niba koko ari we warashe, maze Robinson arabyemera, ariko abanza kwanga kwishyikiriza inzego z’umutekano avuga ko yahitamo kwiyahura. Nyuma, se yamusabye kuganira na pasiteri w’urubyiruko ukorana n’itsinda rya US Marshals Service rifasha mu gufata abanyabyaha bahungabanya umutekano.
Uwo mupasiteri yahise ahamagara inzego z’igihugu, maze FBI ifata Robinson ku mugoroba wo ku wa kane.
Robinson wahoze ari umunyeshuri muri iyo kaminuza, akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi bukomeye. Inzego z’umutekano zavuze ko yabikoze wenyine.
Mu iperereza ryari rikomeje, abashinzwe umutekano bavuze ko babonye ubutumwa Robinson yandikiye mugenzi we kuri Discord nyuma y’iraswa, harimo ubwo kuzana imbunda yari yahishe mu gace gateganye n’ishyamba riri hafi y’aho byabereye.
Amakuru kandi avuga ko Robinson yari yagaragaje kutavuga rumwe na Kirk mu minsi mike mbere y’iraswa, amushinja “kwigisha urwango.”
Kirk, wari ufite umugore n’abana babiri, yari azwi nk’umwe mu banyapolitiki bo muri Amerika bashyigikiye cyane Perezida Donald Trump.


