Bamwe mu bo mu muryango w’uwahoze ari Perezida wa Zambia, Kenneth Kaunda, biyambaje urukiko ngo bagerageze kubuza ko ashyingurwa mu irimbi ry’igihugu rya Embassy Park mu murwa mukuru Lusaka. Leta nyuma yasohoye itegeko rivuga ko azashyingurwa mu irimbi rya Embassy Park aho abandi babaye ba Perezida na bo bashyinguwe. Gushyingurwa biteganyijwe kuba kuri uyu wa gatatu. Ariko ubu bamwe mu bana, abuzukuru n’abuzukuruza ba Kaunda, barimo gusaba urukiko kwemera ko ashyingurwa ahandi hantu, iruhande rw’ahashyinguye umugore we Mama Betty Mutinkhe Kaunda. Bavuga ko ibi byaba bihuye n’ibyo yifuje bwa nyuma. Umubare w’abo bo mu muryango we bashyigikiye ibi ntuzwi, kandi ntibizwi niba kumushyingura ubu bigiye gusubikwa. Leta ya Zambia nta cyo yari yatangaza ku mugaragaro kuri iki kibazo. Kaunda yabaye Perezida wa mbere wa Zambia agategeka imyaka 27 kuva mu 1964 kugeza mu 1991 – yapfuye ku itariki ya 17 y’ukwa gatandatu, afite imyaka 97. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Dr Kayumba asanga amakimbirane ya Uganda n’u Rwanda ashingiye kucyo yise [ NINJYE BOSS ] mu karere
youtube.com


