Ukwezi kurirenze umusizi Bahati aburiye i Nyanza

Sangiza iyi nkuru

Ukwezi kurenzeho iminsi mike, umusizi w’umunyarwanda Innocent Bahati aburiwe irengero ubwo yajyaga guhura n’umuntu utaramenyekana i Nyanza kuwa 7 Gashyantare 2021.

Umusizi mugenzi we, Junior Rumaga yabwiye Ijwi ry’Amerika ko kuva Bahati yabura atahwemye kubaza inzego zibishinzwe ariko ko nta gisubizo kirambye arabona.

Rumaga avuga ko ku itariki yavuzwe haruguru, Bahati yahamagawe n’umuntu utaramenyekanye amusaba ko bahurira kuri imwe mu mahoteli ari mu Mujyi wa Nyanza ariko kuva ubwo telefone ze zihita ziva ku murongo.

Atangaza ko ko atigeze ahwema gushakisha umusizi mugenzi we ariko ko kugeza ubu nta kanunu k’aho aherereye. RIB mu kwezi gushize yavuze ko yatangiye iperereza ngo imenye aho Bahati aherereye.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru hari mu kwezi kwa 11 umwaka ushize wa 2020, Col Jeannot Ruhunga yabajijwe ku kibazo cy’ababurirwa irengero cyane ku mpamvu za politiki ku batavuga rumwe n’ubutegetsi maze avuga ko kuburirwa irengero mu muryango ari ibintu bisanzwe. Umukuru wa RIB yemeje ko hari n’abantu baba bifitiye ibibazo byabo n’abavandimwe nk’ibyamadeni n’ibindi bagasohoka mu gihugu batavuze.

Kuri iyi ngingo, umusizi Rumaga avuga ko bidashoboka ko Bahati Innocent yasohoka igihugu atamubwiye.

Urukiko rwitezweho gutanga umwanzuro ku busabe bwa Rusesabagina n’umwunganira mu mategeko.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *