Ukwitana ba mwana hagati ya FARDC na M23 ku waba wateye undi

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zikomeje kwitana ba mwana n’umutwe wa M23 bakomeje kwitana ba mwana ku waba warashoje imirwano yasakiranyije impande zombi ku wa Kane tariki ya 01 Ukuboza 2022.

Umuvugizi wa FARDC, GĂ©n. Major Syilivain Ekenge, yashinje M23 n’abo yise Ingabo z’u Rwanda kugaba igitero ku birindiro bya FARDC.

Itangazo yashyizeho umukono rivuga ko “Igisirikare cy’u Rwanda n’abafasha bacyo b’ibyihebe bya M23 kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Ukuboza, bagabye igitero ku birindiro bya FARDC bya RĂ©giment ya 3410 i KALIMA, haruguru y’ikiraro kiri ku mugezi wa RWINDI, muri Groupement ya Bwito, Chefferie ya Bambo.”

Ekenge yavuze ko iki gitero yitiriye Ingabo z’u Rwanda cyerekana icyo yise gahunda y’ubutegetsi bw’u Rwanda yo gusenya ibyemezo by’inama y’abakuru b’ibihugu y’i Luanda, ndetse na gahunda zitandukanye zigamije kugarura amahoro muri Congo zatangijwe n’abarimo EAC, umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga.

Ni ibirego umutwe wa M23 wanyomoje, ahubwo ushinja Ingabo za Congo gutera ibirindiro byazo.

Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko “ku wa Kane tariki ya 01 Ukuboza 2022 Guverinoma ya RDC n’ihuriro ryayo rigizwe na FARDC, FDLR, ACPLS NYATURA MAI-MAI bateye ibirindiro byacu by’i Kishishe bifashishije intwaro ziremereye.”

Kanyuka nk’uko FARDC na yo yabitangaje, yavuze ko ibyo FARDC yakoze ari “ukurenga ku mwanzuro wo guhagarika imirwano wo ku wa Gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2022 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, wafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye i Luanda ku wa 23 Ugushyingo.”

Yavuze ko M23 ifite uburenganzira bwo kwirwanaho mu gihe cyose yakomeza kugabwaho ibitero, ndetse ikaba igomba kurinda abaturage b’abasivile bakomeje kwibasirwa na FARDC ndetse n’abambari bayo.

Uyu mutwe cyakora cyo uvuga ko ugifite ubushake bwo gukomeza kuganira na Guverinoma y’i Kinshasa mu rwego rwo gushakira hamwe umuti w’ibibazo bafitanye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ukwitana ba mwana hagati ya FARDC na M23 ku waba wateye undi
    Cyobikozepe biragaje kubona umutwe wa m23 waganzura ingabo za congo FARDC birababajepe batangiye nogufata FARDC mateka biteye igahinda ingabo za FARDC ireke umuzaha na ruswa nibwo muzansinda urugamba

  2. Ukwitana ba mwana hagati ya FARDC na M23 ku waba wateye undi
    Cyobikozepe biragaje kubona umutwe wa m23 waganzura ingabo za congo FARDC birababajepe batangiye nogufata FARDC mateka biteye igahinda ingabo za FARDC ireke umuzaha na ruswa nibwo muzansinda urugamba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *