Umu-Rayon Sadate na KNC wa Gasogi mu ntambara y’amagambo

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’umukino wa gicuti Gasogi United yatsindiwemo na Gorilla FC ibitego 3 kuri 1 kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2020, Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yashotoye Kakoza Nkuriza Charles (KNC) uyoboye iyi kipe yatsinzwe, biba intandaro yo guterana amagambo.

Ubwo Gasogi United yari imaze gutangariza ku rubuga rwa Twitter ko yatsinzwe na Gorilla FC, Sadate wemeza ko akiri umukunzi wa Rayon Sports, yagize ati: “Pole cyaneeee mon ami KNC (ihangane cyane nshuti yanjye KNC) ndetse n’izindi nshuti zanjye ngo zari zaje gushaka ibyishimo i Gasogi (bambwirire ko ibyishimo biba ahantu hamwe gusa), ariko rero ibitego 3 ni byinshi gira wisubirehoooo.”

Mu masaa munani y’uyu munsi tariki ya 6 Ugushyingo 2020, KNC yasubije Sadate atya: “Hahahahahah none se ko ibyishimo wabigize imanza ahari umunezero ukashyira amatiku bareke baze kandi burya hatsindwa uwakinye, harya wowe uzakina ryari? Mind your business (kora ibikureba)”

Nyuma y’amasaha arenga gato abiri, Sadate yasubije ubu butumwa bwa KNC bumusaba gukora ibimureba, ati: “Nivugiraga Bao tatu (ibitego bitatu) wariye iyo unsubiza ko bibaho aho kurakara nk’Umwana, naho ku byabaye byo bibaho Isi ya none Ukuri guhindurwa ikinyoma niba bahunze imanza n’amatiku yanjye bahungiye ubwayi mu kigunda,,, Naho Bao tatu zo ni Ingaruka za Kwizera Olivier wabuze mu Izamu Pole Bro.”

Ntacyo KNC yarengeje kuri ubu butumwa bwa kabiri bwa Munyakazi Sadate, gusa uyu mukunzi wa Rayon Sports mu butumwa yasubije uwamubwiye ko nk’abantu bubashywe, badakwiye guterana amagambo, yasubije ati: “Kuganira, utebya no gutarama biri mu muco nyarwanda shaaa”.

Iyi ibaye inshuro irenze imwe Sadate na KNC baterana amagambo, bitewe n’amakipe abiri: Rayon Sports na Gasogi United. Mu minsi ishize ubwo Sadate yari akiyoboye Rayon, buri umwe muri aba yumvikanaga mu itangazamakuru asingiza ikipe ye, akerekana uburyo indi iciriritse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *