Hakomeje kugaragara impinduka mu mubano w’u Rwanda na Tanzania, aho abakuru b’ibihugu byombi muri iyi minsi bari kumvikana bashimagizanya mu rwego rwo kugerageza gusiga inyuma umwuka mubi, wari wavutse hagati y’ibihugu byombi muri manda ya nyuma ya perezida Jakaya Kikwete, bagafatanya gutera imbere.
Perezida Kagame wagaragaje kutishimira Tanzania mu bihe bya nyuma bya manda ya Jakaya Kikwete, kuri ubu arashima perezida Magufuli ku ngingo zimwe na zimwe ari nako Magufuli amushima ku rundi ruhande.

Amakuru yagiye ahagaragara kuri uyu wa kabiri avuga ko ibihugu byombi biteganya inama yabyo ya mbere ku bucuruzi hagati y’ibihugu byombi izabera I Kigali muri Gicurasi.
Iyi nama ngo ikaba izarushaho gukomeza umubano uri kugaragara hagati y’abakuru b’ibihugu byombi bashimirwa ingufu bashyira mu gukemura ibibazo byugarije abaturage babo.
Itangazo ryasohorewe i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gicurasi, rivuga ko guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na ambasade ya Tanzania mu Rwanda bateguye inama iziga ku bucuruzi hagati ya Tanzania n’u Rwanda izateranira I Kigali kuwa 16 Gicurasi, izigirwamo uko ubu bucuruzi bwarushaho gutezwa imbere hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.
U Rwanda rukaba rwiteze kuri iyi nama guharanira kuba rwabaye umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Tanzania mu by’ubucuruzi mu gihe cy’imyaka itanu nk’uko bitangazwa n’abategura iyi nama.

Ibindi bizigirwa muri iyi nama harimo gukomeza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi no gushyira mu buryo uko umubano w’ibihugu byombi mu by’ubucuruzi uzaba wifashe.
Igihugu cya Tanzania nk’uko bitangazwa na The Citizen gifite gahunda yo kongera ibyo cyohereza mu Rwanda ku rugero rwa 15%.
Guhuriza hamwe ibigo bikomeye n’ibiciriritse byo mu bihugu byombi bizatuma za guverinoma z’ibihugu byombi zimenya icyo zisabwa gukora ngo zishyireho umwuka mwiza wo gukoreramo kuri ibi bigo.
Tanzania n’u Rwanda bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubwumvikane byashyizeho umukono mu 2008 hagamijwe n’ubundi guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no gukurura abashoramari muri byo, ariko ibi byaje guhungabanywa n’impamvu za politiki nyuma y’aho uwari perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete, ahamagariye u Rwanda kugirana imishyikirano n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abantu bashinjijwe igihe kirekire kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhamagaro warakaje perezida w’u Rwanda ndetse anenga ku mugaragaro Jakaya Kikwete.

Nyuma yo kunengwa, Jakaya Kikwete yahise afata icyemezo cyo kwirukana abanyamahanga babaga Tanzania ngo nta byangombwa bafite barimo Abarundi , Abanyarwanda n’Abagande, ariko guverinoma y’u Rwanda ivuga ko hari hagamijwe kwibasira Abanyarwanda.
Nyuma yaho hakurikiyeho kubuza cyangwa kongera umusoro ku makamyo yavanaga lisansi n’ibindi bicuruzwa muri Tanzania ku cyambu abizana mu Rwanda.
Nyuma Kagame na Kikwete bagiye banga guhura, u Rwanda rwifatanya na Uganda na Kenya batangiza icyo bise mu Cyongereza “Coalition of the willing” ngo bategurire hamwe imishinga byagaragaraga ko Tanzania yahejwemo kimwe n’u Burundi.
Perezida Kagame na Kikwete baje kongera guhura nyuma manda ya Kikwete igeze ku musozo ubwo bahuriraga mu nama ya EAC yabereye Uganda bagerageza guhosha umwuka mubi wari hagati yabo.
Nyuma Kagame yagiye I Dar es Salaam agiye gutangiza ku mugaragaro umushinga w’umuhanda wa gari ya moshi uzahuza ibihugu byombi.
U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bidakora ku nyanja byo mu Biyaga Bigari, binyuza ibicuruzwa byabyo ku cyambu cya Dar es Salaam.
Ibiganiro byo mu nama yo muri Gicurasi bikaba byitezweho na none kuzatanga umusaruro ku gika gishya mu mibanire y’ibi bihugu mu gihe ubuyobozi bwa Magufuli bukomeje kwishimirwa na bagenzi be mu karere nk’uko Citizen ikomeza ivuga.

Harateganywa ko urwego rw’igihugu rw’abikorera ku giti cyabo mu Rwanda(RPSF) no muri Tanzania(TPSF) bazagirana nabo amasezerano y’ubwumvikane mu rwego rwo guha agaciro ibyo baziyemeza.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwabarirwaga muri miliyoni 5.7$ mu myaka 10 ishize, ariko bukaba bwarazamutse kugeza kuri miliyoni 17.6 $ mu mwaka umwe gusa.
Iyi nkuru isoza ivuga ko umwuka mwiza uri hagati ya Kagame na Magufuli bizaba nk’igisubizo kuri benshi. Ibintu byavuzwe nyuma y’uko ba perezida bombi bahuriye Arusha bikavugwa ko ibindi byinshi byiza biri mu nzira.
Mu minsi ishize perezida Kagame yashimiye Magufuli ku kuba ashaka kugabanya amafaranga ya leta apfa ubusa mu ngendo z’abategetsi, nawe avuga ko ubu buryo bukwiriye no gukoreshwa mu Rwanda ndetse no muri EAC aho byagaragaye ko muri uyu muryango naho hari ikibazo cyo gukoresha umutungo wawo nabi. Haciyeho iminsi micye Magufuli nawe abaza abashinzwe umutekano mu gihugu cye impamvu hataba umutekano nk’uwo mu Rwanda ku kijyanye n’ubujura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


