Bwiza

Umubatizo n'Umusaraba

iyobokamana
Pastor Christian Gisanura
By Pastor Christian Gisanura
Kuwa Kabiri, 19 Ugushyingo 2024 saa 13:19
Iminota 1 yo gusoma3 Abasomye
Umubatizo n'Umusaraba

Kuko mwahambanywe na we mu mubatizo kandi ni mo mwazuranywe na we, ku bwo kwizera imbaraga z'Imana yamuzuye mu bapfuye. Kandi ubwo mwari mupfuye muzize ibicumuro byanyu no kudakebwa kw'imibiri yanyu, yabahinduranye bazima na we imaze kutubabarira ibicumuro byacu byose,igahanagura urwandiko rw'imihango rwaturegaga,ikarudukuzaho kurubamba ku musaraba.

(Abakolosayi 2:12;14)

Umubatizo w'umukristu hamwe n'urupfu rwa Yesu k'umusaraba, ndetse no kuzuka kwe biragendana.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Umubatizo n'ijambo rikomoka mu kigereki kivuga kwibira, rigaragaza gupfa ugahambwa, kandi kuva mu mazi nabwo rikagaragaza kuzuka. Niyo mpamvu iyo tubatijwe, tuba twapfuye mu byaha kuko ingaruka y'icyaha n'urupfu, tukazukana nawe m'ubuzima bushya. Ibyaha byacu bikababarirwa, tugahinduka ibyaremwe bishya, byera mbere y'Imana.

Urwandiko cyangwa urutonde rw'ibyaha byacu, rugahinduka impfabusa mbere y'Imana, tukitwa abera b'Imana, kuko tuba twambaye ugukiranuka kwa Yesu, dutwikiwe amaraso ye, kandi tumuserukuye aho tugeze hose. Niyo mpamvu dusabwa kubangabunga imibanire yacu n'Imana binyuze m'ubuzima bwo guhora twezwa, kuko Yesu adateze kubambwa ubwa kabiri kubwacu. N'igitambo yatambye rimwe na rizima. Imana Iduhe umutima ubabazwa n'ibitanezeza Imana, bizadufasha kugendana nayo tuyubaha.

Shalom,
Pastor Christian

Pastor Christian Gisanura

Inkuru yanditswe na: Pastor Christian Gisanura

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 32.