Umubikira wo muri Diyoseze Gatolika ya Colorado Springs muri Leta ya Colorado ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mary-Gertrude yaratwise, asobanurirwa ko byatewe n’uko yariye amafunguro akozwe mu mabya y’ikimasa.
Icyitonderwa: Uyu mubikira yakoresheje ijambo ‘testicles’ bisobakuye ‘amabya’. Mu gutangaza ibyo yavuze, turakoresha iri jambo ry’Ikinyarwanda.
Uyu mubikira w’imyaka 61 y’amavuko yasobanuye ko ubwo yari avuye mu masengesho yamazemo impera y’icyumweru (weekend), yageze mu nzira ajya gufata ifunguro rya saa sita kuri resitora.
Igitangazamakuru World News Daily Report cyatangaje ko uyu mubikira yahawe ifunguro ryitwa Rockie Mountain oysters rikozwe muri aya mabya, tuba tubumbye nk’amandazi. Bitewe n’uburyohe twari dufite, ngo yariyemo dutandatu. Ati: “Ryitwa oysters, twaryohaga nk’inkoko ikaranze ariko ari twiza! Nariyemo dutandatu nta guhagarara.”
Hanyuma mu mezi make yakurikiyeho, Mary-Gertrude yatangiye kruribwa mu nda, maze ajya kwa muganga kugira ngo bamusuzume, amenye ikibazo afite.
Muganga yaramusuzumye, amubwira ko amafunguro yariye ari yamutwitishije. Ati: “Dogiteri yyambwiye ko nariye 12 lbs z’amabya y’ikimasa, ko ari byo byatumye ntwita. Ariko nzi ko ari igihano Imana yampaye.”
Uyu mubikira ahamya ko atigeze atatira indahiro yo kwiha Imana, ngo asambane. Iyi ni yo mpamvu yizera ibyo muganga yamubwiye ubwo yari amaze kumusuzuma.



2 Responses
Umubikira yatwise azira kurya ifunguro rikoze mu mabya y’ikimasa
Ubanza azabyara Akanyana Disk!!!!
Umubikira yatwise azira kurya ifunguro rikoze mu mabya y’ikimasa
Ubanza azabyara Akanyana Disk!!!!