Mu Rwanda hakunze kumvikana inkuru z’abatabwa muri yombi, bakurikiranweho icyaha cyo gusambanya abana, bagahanishwa itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo y’123.
Iri tegeko rivuga ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo gufata umwana ku ngufu ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko na none itarenga makumyabiri n’itanu, gusa kikaba cyaba igihano cy’igifungo cya burundu mu gihe umwana wasambanyijwe ari munsi y’imyaka 14.
Hari ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubuganzacyaha (RIB) rwumvikana rwataye muri yombi umugabo wasambanye n’umugore w’undi mugabo; agakurikiranwa n’ubutabera nk’uko biteganywa n’amategeko.
Ni ingingo yibazwaho cyane, bamwe bakajya mu rujijo, ahanini iyo basanisha iri tabwa muri yombi n’ibikubiye mu itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018. Bati: “Bishoboka bite ko abantu bakuze bakoze imibonano mpuzabitsinda babyumvikanyeho, byakwitwa ko bakoze icyaha; umwe muri bo cyangwa bombi bagakurikiranwa n’ubutabera?”
RIB itanga igisubizo cy’iki kibazo yifashishije ingingo y’136 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ryemeza ko iki ari icyaha “cy’ubusambanyi”.
Iri tegeko rivuga ko umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranwe, aba akoze iki cyaha. Mu gihe abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwana umwe.
Rikomeza rivuga ko iki cyaha gikurikiranwa mu gihe uwahemukiwe mu bashyingiranwe ku buryo bwemewe n’amategeko areze, icyo gihe hagakurikiranwa uwarezwe n’uwo bakoranye icyaha.
Iri tegeko rivuga ko kandi uwareze (uwahemukiwe) ashobora gusaba ko ikurikiranwa ry’urubanza kuri iki cyaha rihagarikwa aho ryaba rigeze hose, mu gihe yisubiyeho, akareka ikirego.
Icyakoze iyo dosiye yarangije kuregerwa urukiko cyangwa yaramaze gufatwaho icyemezo, kwisubiraho k’uwareze ntiguhita guhagarika isuzumwa cy’urubanza cyangwa irangiza ryarwo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


