Depite Passaris yatangaje ko yifatanyije n'Abanyekongo mu kababaro

Umudepite wo muri Kenya yasobanuye impamvu yagiye mu Nteko yambaye ibendera rya RDC

Sangiza iyi nkuru

Umudepite uhagarariye abagore mu nteko ishinga amategeko ya Kenya, Esther Muthoni Passaris, yasobanuye impamvu yagiye mu kazi yambaye ibendera rya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2022 ni bwo Depite Passaris yagaragaye ari kumwe na bagenzi be bajyaga mu nteko, yambaye iri bendera, gusa ntabwo hari hakamenyekanye impamvu yabimuteye.

Ageze mu ngoro y’Inteko, yahawe ijambo, asobanura ko yabikoze mu rwego rwo kwifatanya mu kababaro n’Abanyekongo bamaze imyaka myinshi bafite ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Yagize ati: “Abarenga ibihumbi 300 bavanwe mu byabo muri Rutshuru na Bunagana kuva intambara yubura. Madamu Perezidante w’inteko, impamvu nahisemo kwambara ntya ni uko nahuye n’abagore bo muri RDC, bamwe babaye hano muri Kenya imyaka 20 bifuza ko amahoro agaruka mu gihugu cyabo.”

Depite Passaris yamenyesheje ko ashaka kugerageza gushinga itsinda ry’ubucuti mu nteko ishinga amategeko ya Kenya rizajya rifasha inshuti zo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Depite Passaris yatangaje ko yifatanyije n'Abanyekongo mu kababaro
Depite Passaris yatangaje ko yifatanyije n’Abanyekongo mu kababaro

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umudepite wo muri Kenya yasobanuye impamvu yagiye mu Nteko yambaye ibendera rya RDC
    Kuryambara bisobanura iki mugihe Leta ya Congo ariyo igira uruhare mugutuma abaturage bayo bahunga.Inkambi zimpunzi zaba Congo man baba mubihugu bya Eac nibenshi nko mu Rwanda hari abahaba bahageze mumyaka ya 1990 abo bitewe nimiyoborere mibi yaranze Leta ya Congo

  2. Umudepite wo muri Kenya yasobanuye impamvu yagiye mu Nteko yambaye ibendera rya RDC
    Kuryambara bisobanura iki mugihe Leta ya Congo ariyo igira uruhare mugutuma abaturage bayo bahunga.Inkambi zimpunzi zaba Congo man baba mubihugu bya Eac nibenshi nko mu Rwanda hari abahaba bahageze mumyaka ya 1990 abo bitewe nimiyoborere mibi yaranze Leta ya Congo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *