Umudepite mu itsinda rya Whatsapp Nteko ya Uganda uhagarariye agace ka Toroma mu Karere ka Katakwi, Andrew Joseph Koluo, yashyize amafoto y’ubwambure bw’umugore w’inshoreke ye mu itsinda rya Whatsapp rihuriwemo n’abagize inteko ya Uganda. Ibintu byafashwe nk’ibitunguranye nk’uko ikinyamakuru Panther kibivuga, abadepite bagenzi be bumiwe, bibaza ibibaye gusa Koluo we akavuga ko atari we wakoze ibyo. Yavuze ko telefoni ye yinjiriwe n’abantu atazi, avuga ko ukomeza gukwirawiza ayo mafoto ahubwo biza kumukoraho. Uyu mudepite yavuze ko iby’iki kibazo yabigejeje mu nzego zireba ngo zigikurikirane.


