Umudepite yatsimbaraye, avuga ko ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bakomeje gushimangira ko ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwabo, mu gihe u Rwanda ndetse n’abayobozi b’igisirikare cya Congo bakomeje kunyomoza aya makuru.

Umudepite wo muri Masisi witwa Romain Kahurwa mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, itariki 11 Mutarama 2021, we yemeje ko hari umugambi w’ingabo z’u Rwanda wo gushinga umutwe mushya w’inyeshyamba ushobora guhungabanya umutekano wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho avuga ko hari inama ziri kuba rwihisha zimaze iminsi ziba ku ishingwa ry’uyu mutwe.

Uyu mudepite wo mu Nteko Ishinga amategeko ya Kivu y’Amajyaruguru asanga leta nta bushake ifite bwo kohereza komisiyo ikwiye gukora iperereza ngo hamenyekane niba koko iki kibazo gihari cyangwa ntacyo nk’uko iyi nkuru dukesha 7SUR7.CD ivuga.

Ku rundi ruhande, uyu aratunga intoki bamwe mu basirikare bakuru ba FARDC nabo ngo baba bari inyuma y’uyu mugambi, agahamagrira Perezida Tshisekedi kugira icyo akora byihuse.

Uyu yagize ati: “Natorewe Masisi, nari mpari muri iki cyumweru, muri iki gihe, izo ngabo zirahari hano. Kandi, izi ni ingabo zifite icyerekezo cyo gushaka kongera gutangiza inyeshyamba kugira ngo Perezida wa Repubulika ananirwe mu cyerekezo cye. Ni yo mpamvu ntashakaga guceceka ntatangaje ko bari kurangaza Perezida i Kinshasa. Ariko uyu munsi hari imyiteguro, amanywa n’ijoro. Ku bw’ibyago, abayobozi bamwe ba gisirikare bitabira iyo myiteguro kugirango batangize kwigomeka hano.”

Nyamara, ibi uyu mudepite arabivuga mu gihe u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bibanye neza kurusha ibindi bihe byose byabanje ku butegetsi bwabanjirije Perezida Tshisekedi.

U Rwanda rukaba ruherutse no gutera utwatsi itangazo ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zarushinjaga ko ingabo zarwo ziri ku butaka bwa Congo, muri Kivu y’Amajyaruguru ruvuga ko izo ngabo zarwo zivugwa ntazihari.

U Rwanda rukaba rwemeza ko rufitanye umubano utagira amakemwa na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse rukemera ko hari amasezerano atandukanye ibihugu byombi bifitanye arimo n’ubufatanye mu bya gisirikare ariko bugarukira gusa ku guhanahana amakuru ku mitwe itandukanye ikorera mu burasirazuba bwa Congo kandi ibangamiye umutekano w’ibihugu byombi.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Umudepite yatsimbaraye, avuga ko ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC
    Murahoneza? Turabashimira uburyo mutugezaho amakuru agezweho buri musi uyu mudepite ndabona asa nuwarwaye ihahamuka nareke amajwe ubu ingabo zurwanda zihugijwe nuku garura amahoro hirya nohino kwisi birazwi neza nuruhando mpuza amahanga natekereze neza Kandi anabaze neza muri santre African ibyiza barimo kuhakora Kandi nahandi hose umutekano uzabura biteguye gutabara murakoze cyane.

  2. Umudepite yatsimbaraye, avuga ko ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC
    Murahoneza? Turabashimira uburyo mutugezaho amakuru agezweho buri musi uyu mudepite ndabona asa nuwarwaye ihahamuka nareke amajwe ubu ingabo zurwanda zihugijwe nuku garura amahoro hirya nohino kwisi birazwi neza nuruhando mpuza amahanga natekereze neza Kandi anabaze neza muri santre African ibyiza barimo kuhakora Kandi nahandi hose umutekano uzabura biteguye gutabara murakoze cyane.

  3. Umudepite yatsimbaraye, avuga ko ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC
    Uyu mu depute, bamwibutse ko Ingabo z’u Rwanda ziri Centrafrique, ntabwo ziri DRC..

  4. Umudepite yatsimbaraye, avuga ko ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC
    Uyu mu depute, bamwibutse ko Ingabo z’u Rwanda ziri Centrafrique, ntabwo ziri DRC..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *