Screenshot_20260602-120926

Umudipolomate w’umugore yabyaye ku myaka 60

Sangiza iyi nkuru

Hari inzozi abantu bamwe batigera bareka kwizera n’ubwo imyaka ishira. Kuri Prof. Joyce Kakuramatsi Kikafunda, urugendo rwo kuba umubyeyi rwari rwuzuyemo amarira, kwihangana n’icyizere kitigeze kizima.

Uyu mudipolomate ukomeye wa Uganda, usanzwe ari Ambasaderi wa Uganda mu Buhinde, yatangaje ko yibarutse umwana we wa mbere afite imyaka 60 nyuma y’imyaka irenga 30 yari amaze mu rushako adafite umwana.

Mu kiganiro yatanze mu Nama y’Abagore yabaye mu rwego rwa National Prayer Breakfast 2026 i Nairobi muri Kenya, yavuze ko n’ubwo yari yarageze ku ntsinzi nyinshi mu burezi no mu kazi, ikibazo cyo kutabyara cyamubereye umutwaro ukomeye.

Yavuze ko imyaka myinshi yamaze ahura n’ibibazo byo kubazwa impamvu adafite umwana, ndetse rimwe na rimwe agahura n’ibitekerezo byamubabazaga cyane.

“Abantu benshi barebaga icyo ntari cyo aho kureba ibyo nagezeho,” ni ubutumwa bukubiye mu nkuru ye.

Nubwo abaganga benshi batari bagifite icyizere ko ashobora gusama, Prof. Kikafunda yakomeje kwizera no gusenga. Amaherezo yaje gusama maze abyara umwana wa mbere abazwe.

Igitangaje kurushaho ni uko imyaka itatu nyuma yaho, afite imyaka 63, yongeye kwibaruka abana bane icyarimwe, ibintu byatunguranye kuri benshi.

Uyu munsi afite abana batanu, ibintu avuga ko byahinduye ubuzima bwe burundu nyuma y’igihe kirekire yari yarabuze ibyishimo byo kwitwa umubyeyi.

Mu gitabo yise “Giving Hope”, yasobanuye urugendo rwe rwose, agaruka ku bibazo byo mu mutwe n’umutima yanyuzemo ndetse n’uburyo sosiyete nyafurika ikunze kureba nabi abagore bafite ikibazo cyo kutabyara.

Kikafunda ashimangira ko agaciro k’umugore katagomba gushingira gusa ku kuba yarabyaye cyangwa atarabyaye, ahubwo kagashingira ku ruhare rwe muri sosiyete n’ibyo agezaho abandi.

Uretse kuba umudipolomate, Prof. Kikafunda ni umuhanga mu by’ubuhinzi n’imirire. Yabaye umwarimu muri Kaminuza ya Makerere ndetse aba umwe mu bagore ba mbere bo muri Afurika y’Iburasirazuba barangije amasomo y’ubuhinzi bafite amanota yo ku rwego rwo hejuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *