Bwiza

Umufana wa Bwiza yamusomeye ku rubyiniro

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 9 Ugushyingo 2026 saa 08:27
Umufana wa Bwiza yamusomeye ku rubyiniro

1446288

Umufana w’umuhanzikazi Bwiza Emerance yatunguye abari bitabiriye igitaramo ubwo yamuhoberaga ku rubyiniro agahita amusoma ku itama, akavuga ko guhura na we byari ibyishimo bihagije ku buryo n’iyo yapfa nta cyo yaba asigaje.

Ibi byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026, mu Karere ka Bugesera, nyuma y’umukino w’ikirarane cya Shampiyona wahuje Al Hilal SC na Bugesera FC, ukarangira Al Hilal itsinze igitego 1-0.

Nyuma y’umukino, abari bawitabiriye basusurukijwe n’abahanzi Bwiza Emerance na Juno Kizigenza.

Bwiza ni we wabanje kuririmba, ashimisha abakunzi be, ndetse aha umwanya bamwe muri bo wo kumusanga ku rubyiniro.

Umwe mu basore bamwegereye yagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kumuhobera no kumusoma ku itama, avuga ko ibyo yari amaze kubona byari bihagije kuri we.

Yagize ati: “Ibintu bitumye mbona Bwiza nkanamuhobera, biragahoraho. Njye ubu ni yo nakipfira ntacyo nsigaje.”

Kuri ubu, Bwiza ari kwitegura urugendo rwo kujya muri Zambia, aho azataramira abakunzi be ndetse akanamurikira album ye yise ‘Home’.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.