Umugaba Mukuru w’Ingabo za Nigeria yaguye mu mpanuka y’indege

Sangiza iyi nkuru

Umugaba mukuru w’ingabo za Nigeria, Lt Gen Ibrahim Attahiru, yaguye mu mpanuka y’indege yabereye muri leta ya Kaduna iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa kiriya gihugu.

Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko Gen Attahiru yapfuye ubwo indege yari arimo yageragezaga kugwa ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kaduna, bijyanye n’uko ikirere cyari cyifashe nabi.

Amakuru avuga ko abandi basirikare babarirwa mu icumi barimo n’abari batwaye iriya ndege na bo bapfuye.

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko yababajwe n’iriya mpanuka yahitanye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu cye n’abasirikare bari kumwe nawe.

Ati: “Mbabajwe cyane n’impanuka y’indege yatwaye ubuzima bw’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt Gen Ibrahim Attahiru n’abandi basirikare. Bose ni intwari zatanze ikiguzi gikomeye mu guharanira amahoro n’umutekano mu gihugu.”

Perezida Buhari yunzemo ko gutakaza bariya basirikare ari igihombo gikomeye “mu gihe Igisirikare kirajwe ishinga no kurangiza ibibazo by’umutekano bibangamiye igihugu cyacu.”

Perezida Buhari yakomeje yihanganisha imiryango ya bariya basirikare, igisirikare cya Nigeria ndetse n’abaturage b’igihugu cye; ashimangira ko urupfu rwabo rutazigera rwibagirana.

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo Gen Attahiru wari ufite imyaka 54 yari yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Nigeria, mu mavugurura yo mu rwego rwo hejuru yakozwe mu Gisirikare.

Ni amavugurura yabaye kubera gahunda ya leta yo kuvugurura igisirikare ngo kirusheho gutanga umusaruro, mu rugamba rumaze imyaka irenga 10 rwo kurwanya intagondwa zo mu mutwe wa Boko Haram.

Impanuka yahitanye Gen Attahiru yabaye nyuma y’amezi atatu indi ndege y’igisirikare cya Nigeria ikoze impanuka habura gato ngo igere mu nzira yo ku kibuga cy’indege cyo mu murwa mukuru Abuja, ikica abantu barindwi bose bari bayirimo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *