Umugaba Mukuru w’Ingabo za Amerika, Gen Mark Milley, yemereye Komisiyo y’Inteko Ishinga amategeko ya kiriya gihugu ko batsinzwe intambara bari bamaze imyaka 20 barwana mu gihugu cya Afghanistan.
Gen Milley yemeye intege nke z’igihugu cye nyuma y’ukwezi kumwe Leta zunze Ubumwe za Amerika zifashe icyemezo cyo kuvana ingabo zazo muri Afghanistan.
Yabwiye Inteko ya Amerika ati: “Biragaragara kandi kuri twese ko intambara yo muri Afghanistan itarangiye mu buryo twifuzaga, Abataliban bari ku butegetsi.”
“Iyo habayeho ikintu kimeze nko gutsindwa intambara-kandi byarabaye, ugendeye mu buryo twasoje misiyo yo kurinda Amerika Al Qaeda, rwose iherezo ritandukanye cyane n’ibyo twifuzaga. Iyo ibintu nk’ibi bibayeho, hari byinshi biba bikwiye gusobanurwa.”
Gen Milley yavuze ko gutsindwa kwa Amerika byatewe n’ingaruka z’ibyemezo bishingiye ku mikorere byagiye bifatwa uhereye kera.
Mu mpamvu yagaragaje harimo kuba ubwo Amerika yoherezaga ingabo zayo muri Afghanistan muri 2001 yaragiye ibura amahirwe yo gufata cyangwa kwica Osama bin Laden wari Umuyobozi Mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda.
Harimo kandi intambara ya Amerika yo muri 2003 kuri Irak yaguyemo ingabo zayo zitari nke, kuba Leta ya Washington yarananiwe gutuma Afghanistan itaba ubuhungiro bw’Abataliban ndetse no kuba yaragiye ikura muri kiriya gihugu abajyanama mu bya gisirikare b’imitwe itandukaniye.


