img_20210508_203101.jpg

Umugaba Mukuru wa FACA yagendereye u Rwanda (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique (FACA), Maj Gen Zephlin Mamadou, yayoboye itsinda ry’impuguke mu bya gisirikare zo muri Centrafrique mu ruzinduko rw’icyumweru kimwe hano mu Rwanda.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko uru ruzinduko rugamije kuganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yasinywe hagati y’u Rwanda na Centrafrique mu mwaka wa 2019.

Itsinda ry’ingabo za Centrafrique rikigera mu Rwanda, ryagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura byabereye ku kicacyo gikuru cya RDF ku Kimihurura.

Ni ibiganiro byasojwe no gushyira umukono ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ibihugu byombi bifitanye mu bijyanye n’ibikorwa [bya gisirikare] ndetse no gutanga imyitozo.

Gen Zephlin yavuze ko isinya ry’ariya masezerano rije nyuma y’ubufatanye busanzwe hagati ya RDF na FACA.

Ati: “Nazanye mu Rwanda n’itsinda ry’impuguke mu bya gisirikare kuganira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare aheruka gushyirwaho umukono n’ibihugu byacu bibiri.”

“Isinya ry’aya masezerano rikurikiye ibiganiro byiza byerekeye ubufatanye bwa hafi busanzwe hagati y’ibisirikare byacu byombi”.

U Rwanda rwasinyanye na Centrafrique amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, mu gihe rusanzwe rufite muri iki gihugu batayo ebyiri z’abasirikare n’ibitaro bibiri, byombi biri mu maboko ya MINUSCA.

Mu Ukuboza umwaka ushize kandi u Rwanda rwohereje muri Centrafrique indi batayo igizwe n’umutwe w’Ingabo zidasanzwe zo gucunga Umutekano muri kiriya gihugu, binyuze mu masezerano ibihugu byombi bifitanye.

img_20210508_203109.jpg

img_20210508_203101.jpg

img_20210508_203057.jpg

img_20210508_203106.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *