Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Centrafrica, Gen. Zéphirin Mamadou, baasuye abasirikare b’u Rwanda boherejwe mu bufatanye bw’ibihugu byombi hagati y’u Rwanda na CAR ku cyicaro cyabo i Bimbo, mu nkengero z’umujyi wa Bangui.
Mu ijambo yagejeje ku basirikare, Maj Gen Nyakarundi yavuze ko ubuyobozi bwa RDF bwishimira umurimo wabo w’ubwitange kure y’imiryango yabo. Yashimangiye akamaro ko gukomeza kuvugana n’imiryango yabo kugira ngo babe bizeye ko bameze neza.
Yashishikarije kandi abo basirikare kubahiriza ubuhanga na disipulini mu kurinda abasivili muri CAR, nk’uko babikora mu Rwanda. Mu nama nyunguranabitekerezo, abasirikare ba RDF bagaragaje ko bishimiye ko Perezida Paul Kagame yongeye gutorwa kandi bongera gushimangira ko biyemeje kuzasohoza neza inshingano bashinzwe muri CAR.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za CAR, Gen Zéphirin Mamadou, yashimye uruhare rukomeye rw’abasirikare b’u Rwanda mu mutekano w’igihugu cya CAR mu rwego rw’amasezerano y’ibihugu byombi.
Yagaragaje urugendo rw’u Rwanda mu kubaka ubushobozi bwo kwicungira umutekano nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 anashimangira ubushobozi bwa CAR bwo kwigira ku Rwanda muri urwo rwego.
Yagaragaje kandi ko yishimira umuhate wizindi ngabo z’u Rwanda, ziri mu butumwa bwo kubungabinga amahoro avuga ko bashimwa cyane n’abaturage ba CAR.
Ati: “Abaturage b’iki gihugu bishima igihe cyose iyo bababonye, atari abo mu bufatanye bw’ibihugu byombi ahubwo nabakorera muri MINUSCA. Turashimira rero umuhate wanyu kandi turabasaba gukomeza kugendera ku mabwiriza yatanzwe n’abakuru b’ibihugu byacu, ”

Usibye Ingabo za RDF ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye MINUSCA, harimo n’izirinda Perezida Touadera, mu 2020 u Rwanda rwanahaye Centrafrica Ingabo zidasanzwe zagombaga gufasha iki gihugu cyiteguraga amatora mu Kuboza uwo mwaka mu gihe cyari gisumbirijwe n’inyeshyamba zari ziyemeje kuyaburizamo ariko RDF irazitambika.


