Steven Pladl w’imyaka 42 y’amavuko n’umukobwa we, Katie Pladl w’imyaka 20, babanye mu buryo butemewe babyarana umwana, nyuma yaho amakuru amenyekanye batawe muri yombi bagezwa imbere y’ubutabera bashinjwa ibyaha birimo ubusambanyi n’ubuzererezi.
Mu mpera za Mutarama, nibwo batawe muri yombi na polisi muri Caroline y’Amajyaruguru. Katie Pladl yavutse mu 1998, arererwa mu wundi muryango, mu 2016 nibwo yatangiye guhiga ababyeyi be akoresheje imbuga nkoranyambaga.
Yaje kubona se asanga atuye i Richmond, muri Virginie, asanga afite umugore n’abana babiri b’abakobwa.Nyuma yo kumenyana na se, yaje kuhaba, nyuma biza kuvamo guca inyuma umugore we, arongora umwana we.
Mu Ugushyingo 2016, umugore wa Steven yarahukanye, ava mu rugo aragenda, muri Gicurasi 2017 nibwo yabonye mu binyamakuru amakuru avuga ku rukundo rw’umugabo we n’umukobwa we, Katie ndetse ko yaba atwite inda ye (Steven).
Umwe mu bari bazi amakuru neza yaje kubazwa n’umugore wa Steven Pladl mukuru niba ibyo yumva ari ukuri, yamusubije agira ati “ Yego, ni papa w’umwana Katie atwite, bose barimo kwitegura gukora ubukwe bwo kubana”.
Ubwo polisi yari itangiye gukora iperereza kuri iki cyaha, bahise bava muri urwo rugo baragenda bakomeza urukundo rwabo, mu Nyakanga 2017, kuri Konti ya Katie, yashyizeho ifoto ari kumwe n’umugabo we (se) agaragaza ko atwite ndetse anatangaza amatariki y’ubukwe bwabo.
Umugore mukuru wa Steven yatangarije WTVR-TV, bwiza.com ikesha iyi nkuru, ko uyu mugabo yashutse umukobwa we Katie, yita umwana ubwo yari agarutse mu muryango.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho



