Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka nibwo twashyingiranwe n’umugabo wanjye byemewe n’amategeko ndetse no mu kiliziya, kugeza iyi saha ntabwo ndatwita, umugabo wanjye ntabwo abishaka, yifuza ko yazantera inda hashize imyaka 2.
Ku bwe avuga ko yifuza kubanza kuryoshya, ni ukwishimishanya na njye ngo tukazinjira mu mushinga wo kwakira umwana icyo gihe.
Ku bwe avuga ko nta gihe yigeze abona cyo kwishimana n’abakobwa, ko ari cyo iki turimo, ariko njye ndumva nabihaze, nkeneye umwana, nkaheka nk’abandi babyeyi, ubushobozi turabufite kuko afite akazi keza kamuhemba neza, kandi na njye mfite ibyo nkora.
Kugeza ubu ndahangayitse, naboneje urubyaro ntagira, nkoresha ibinini, sinzi niba nzanarubona cyangwa niba ntarwo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abantu barambaza ngo ‘nta kana se murabyara’ ni ukuri basomyi ba bwiza.com , bintera isoni pe, kuko nzi ko imyaka izashira ari 2 cyangwa 3 ako kana ntaranakabona.
Abo twakoreye rimwe ubukwe bamwe ubu bafite impinja, kandi ndazibona nkumva ndabikunze cyane, mbese numva ngize agashyari ariko katari ako kubagirira nabi, ahubwo mba numva mbikunze cyane, mbese naryita ishyari ryiza, nkumva nishimiye kuba naterura agahinja kanjye.
Mungire inama, ndamubwira ati reka tugerageze turebe ko twabyara, ati ashwi da, mbese kuri we iki gitekerezo kiri kure.
Ndibaza nti ‘nzareke kurya ibi binini byo kuboneza urubyaro, noneho nzasame mubeshye ko nabisamiyeho, ariko nkasanga nshobora kuzabipfa na we, kuko byose yagiye abimbwira.
Murakoze, mugire icyumweru kiza!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


