Umugabo ufite umugore umwe ntaba arashaka-Umujyanama

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo mu gace ka Orhokpokpor muri Leta ya Delta muri Nigeria witwa Prince Erere Nana avuga ko umugabo wese utarashaka umugore wa Kabiri aba atarashaka nyuma yo gushakana n’abagore babiri batwite.

Prince Erere, usanzwe avuga ku ngingo zitandukanye atanga inama, kuri we abagabo bafite umugore umwe ntibakwiriye kuvuga ko bashatse. Avuga ko kugira abagore benshi ari bwo buryo bwa nyabwo bwo guhangana no gucana inyuma.

Uyu mugabo wamenyekanye cyane ubwo yashyiraga hanze urupapuro rutumira abantu mu bukwe bwe, aho yari gushyingiranwa n’abagore babiri batwite.

Avugana na BBC, Prince Erere nyuma y’umuhango gakondo w’ubukwe, yavuze ko ” Ubu buryo bwo gushaka abagore benshi ni bwiza cyane kandi ubu byerekana ko ntangiye nzakomeza gushaka abandi bagore.”

Asobanura indi ngingo yashyigikira icyemezo yafashe, Prince Erere yavuze ko ” Mu muco wacu ntabwo umugabo yatekera abo bafitanye amasano igihe bamusuye kandi umugore we umwe agira adahari. Ubwo rero akeneye abandi bagore kugira ngo nibiramuka bibayeho, iki kibazo kibe cyarashakiwe umuti.”

Ni ibitekerezo bitavuzweho rumwe, bamwe bavuga ko bishobora gutuma umuntu abyara benshi, atabasha kurera ahubwo bagahinduka umutwaro kuri sosiyete.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *